“Intambara iratangiye”: Umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje amagambo akomeye ku wa Kabiri, agira ati: “Intambara iratangira, nta mbabazi”, mu gihe yahagurukiye guhangana n’ibyavuzwe na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump yari aherutse gutangaza ko Iran igomba kwishyira hasi nta kintu na kimwe isabye (unconditional surrender), avuga ko igihe cyo kubareka cyarangiye.

Khamenei yavuze ko Iran itazigera igamburuzwa n’imvugo y’igitugu ya Amerika, ahubwo igiye kwihagararaho, yita Amerika na Isirayeli “abanzi b’amahoro n’ubutabera”. Aya magambo yaje ashyushye, atanga ishusho y’ukuntu umwuka w’intambara ugenda wiyongera hagati y’ibihugu bitatu: Iran, Israel, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iran yatangije ibitero bya misile byageze ku butaka bwa Israel, harimo n’imijyi ikomeye nka Tel Aviv na Haifa. Israel yahise igaba ibitero byo kwihorera by’indege zirwanira mu kirere, birimo n’ibyibasiye umurwa mukuru Tehran. Abasesenguzi bavuga ko ibi ari byo bitero bikomeye by’indege Israel igabye ku butaka bwa Iran kuva intambara y’amagambo yatangira.

Ibinyamakuru mpuzamahanga nka Associated Press byatangaje ko ibitero byombi byahitanye abantu benshi, ndetse ibikorwaremezo by’ingenzi birimo inganda n’amavuriro byangiritse. Abaturage barenga 1000 ngo bamaze kwimurwa mu duce twibasiwe n’ibisasu.

Hashingiwe ku butumwa bwa Trump yasohoye kuri Truth Social, yavuze ko igihe cyo kubabarira Iran cyarangiye, bagomba kwemera gutsindwa cyangwa bagahanwa. Aya magambo yakurikiwe n’itangazo riturutse muri Pentagon rivuga ko Amerika iri gukora igenzura ry’igisirikare ryihuse kugira ngo isuzume niba yakwifatanya na Israel mu rugamba.

Ibihugu byinshi bikomeye byatangiye gutanga impuruza, bitabaza Loni kugira ngo hamenyekane icyo isi yakora ngo iyi ntambara ikomeye itagwira akarere kose. Uburusiya na Shina byasabye impande zombi guhagarika imirwano no kwicara ku meza y’ibiganiro.

One thought on ““Intambara iratangiye”: Umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *