Amahame atandatu ukwiriye gutangira gukora ukazaba umugwizafaranga

NI GUTE WATANGIRA URUGENDO RWO KUBA UMUKIRE.

Iyo umuntu akiri muto aba yumva azakira byanga bikunze, umwana ukiri muto afata ijambo ubukire nk’ikintu gisanzwe buri wese yashyikira, ntaba azi neza ko hari inzira bigomba gucamo,yewe ntanubwo aba azi neza ko bibona umugabo bigasiba undi. iyi niyo mpamvu uzumva umwana abwira ababyeyi be ati Papa ninkura nzakugurira imodoka, inzu, indege,…umwana ukiri muto afata amafaranga ari mu ntekerezo ze agatangira kuyapangira no kuyagabanyamo ayo azagura imodoka, ayo azubakamo, ayo azasohokanamo n’incuti ze ndetse n’ayo azajya afashisha abakene n’ibindi…

Ibi bitekerezo by’umwana bijya kumera neza neza nk’iby’umusore n’inkumi bakiri bato, baba bumva bazabona amafaranga bifuza bakora batakora. Ibyo bitekerezo bibahora mu bwonko hari igihe bibatera ubunebwe kuko baba bamenyereza ubwonko ko bagomba kuzakira. gusa ibi ntibatinda kubona ko atari byo ahubwo bibeshye kuko nibura bibasaba igihe kitarenze ikinyacumi kimwe cy’imyaka bagatangira kubona ko imyaka yabasize.

Reka turebere hamwe nibura amahame 6 yagufasha kugera ku ntego y’ubukire.

1.Ihame rya mbere:

TSINDA UBWOBA BWO GUTSINDWA: Iteka umuntu ahorana ubwoba bwo gutsindwa, ahora abona gutsindwa nk’ikintu giteye isoni kandi nyamara gutsindwa ni uburambe bwiza bwo kwiga

    Ba rwiyemezamirimo benshi batera imbere nyuma yo guhomba inshuro nyinshi zishoboka. jya utsindwa ariko wagerageje.

    Umuherwe Sam Ovens

    Sam Ovens ni urugero rwiza rwo gutsinda ubwoba bwo gutsindwa. Uyu Sam Ovens ni umuherwe ukiri muto wo mu gihugu cya Newsland. uyu mugabo yatakaje ibyo yari afite byose mu bucuruzi bwe bwa mbere. muri uko gutsindwa yahigiye byinshi ahamenyera kwiga arakora cyane arabigaruza.

    2. Ihame rya kabiri:

    IBITEKEREZO BYAWE BIJYANE N’IBIKORWA: Biroroshye kwicara aho uri ugatangira gutekereza ku bucuruzi bwose bushoboka ushobora gukora ariko bikaza kurangira nta na bumwe uhisemo kuko ibitekerezo biba bitajyanye n’ibikorwa.

    Urubyiruko akenshi bakunze kugwa muri uyu mutego bagatekereza ko nta burambe buhagije bafite cyangwa ko kwihangira imirimo bishobora kubateza akaga.

    Niba ushaka gutangiza inzira y’ubutunzi igihe ukiri muto ugomba kumenya ko ibitekerezo bigira agaciro gusa mu gihe biherekejwe n’ibikorwa

    3. Ihame rya gatatu:

    FATA ICYEMEZO MU GIHE BIBAYE NGOMBWA; kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze bimusaba gufata icyemezo gikwiriye kandi mu gihe gikwiriye, iki cyemezo ariko kigomba kuba cyatekerejweho neza kabone n’ubwo utaba usobanukiwe neza icyo kizabyara.

    nta muntu ukira atafashe icyemezo ngo ashore, kandi burya ngo igishoro cya mbere ni ubuzima. niba ugize ibyago mu mushinga mushya utangiye banza witegereze neza aho bipfira aho guhita ufata umwanzuro wo kuwureka burundu.

    Guhozaho no kwihangana ni intwaro nziza izagufasha kugera ku byo wifuza.

    4. Ihame rya kane:

    KWICISHA BUGUFI BIGANISHA KU BUMENYI; Nubwo waba ufite indi mirimo cyangwa ibindi ukora ugomba kubihuza no kwiga kuko hari byinshi utazi rero guca bugufi no kutigira intiti mu buzima bizaguhesha kwemera ubwenge bw’abandi.

    ugomba kujya iteka wemera gukorana n’inararibonye mu mirimo ukora kandi ujye ukomeza kwakira inama baguha ku burya ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwifasha gutekereza (two heads are better than one).

    Gusa nanone ntugomba kwizera cyangwa gufata inama zose uhawe ngo uhite uzishyira mu bikorwa ahubeo ugomba kureba neza icyo gukorwa gikwiye kandi icyo cyo gukorwa kigashingira ku bussenguzi bwimbitse kuri buri nama mu rwego rwo kwirinda guhubuka kuko nabyo byakugeza ku gihombo mu byo ukora.

    5. Ihame rya gatanu:

    NTUSHOBORA KWIGA BIHAGIJE

    Burya ubumenyi ni nk’inyanja, ni bugari cyane kandi nta na rimwe umuntu agira ubumenyi ku buryo buhagije ahubwo umuntu ahora yiyungura ubumenyi ndetse arinda ava ku isi acyiyungura ubumenyi bwiyongera ku bwo afite byaba mu mikorere cyangwa mu mitekerereze.

    Impamvu y’ibi ni uko isi dutuyemo ihora iduha amakuru mashya kandi ihora ihindagurika. kunyurwa n’ubumenyi ufite muri uku kwezi bizagutera guhagarara bityo usange abakataje kwiga baragusize mu kundi kwezi.

    Rero shyira mu mutwe ko ugomba guhora wiga kandi ko udashobora na rimwe kwiga bihagije kandi wiyemeze guhora uteza imbere ubumenyi bushya no kwiga amasomo mashya mu byo ukora.

    Ihame rya gatandatu:

    GUHANGA IBISHYA BURI GIHE NI NGOMBWA; Iyo urebye benshi muri ba rwiyemezamirimo bahora ku isonga ku isoko ry’umurimo usanga aho batandukaniye n’abandi ari uko bahora batekereza icyo bakora cyangwa icyo bahindura mu byo bakora cg kuzana udushya mumirimo yose bakora yihariye itandukanye nibyabandi bakora.

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *