Imbuga nkoranyambaga ni zimwe mu bishobora guhindura imyumvire ya muntu

Mu buzima bwa buri munsi, gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na TikTok byabaye nk’umuco ku bantu benshi. Abagera kuri miliyari 4.9 ku isi yose bakoresha izi mbuga, kandi umuntu umwe ashobora kumara nibura iminota 145 ku munsi azisoma cyangwa azikoresha. Ibi bishobora gutanga ibyishimo ndetse n’amakuru mu igihe uri gukurikirana inshuti n’imiryango, ariko kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Uko ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, ni nako ushobora kwiyongera gahinda, kwiheba, kwigunga, ndetse no kugira ishyari ry’uko ubona abandi babayeho neza kurusha wowe. Ibi biba cyane cyane ku rubyiruko, aho umuntu yishimira “likes” n’ibitekerezo ku mafoto ye, ariko iyo atabibonye, ashobora kumva nta gaciro abantu babihaye. Iyo ureba ibyo abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga, abantu baseka, abandi ukabona bishyimye, ntumenyeko ibyo twerekana ku mbuga nkoranyambaga Ari ibyo twebwe tuba twahisemo, ataribwo buzima bwacu bwa buri munsi, bigatuma bamwe batangira kwibaza ko hari icyo babura mu buzima, bityo bagatakaza amahoro y’umutima.

Hari n’ingaruka ziva ku gukoresha amayeri yo guhindura isura (filters), bigatuma abantu batishimira uko basa mu buzima busanzwe. Uko umuntu agenda abona amafoto y’abandi , niko ashobora guhora yigereranya nabo, akumva atari mwiza cyangwa adakwiye. Hari n’abahura n’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa kuri enterinete (cyberbullying), aho bashyirwaho amagambo abababaza cyangwa ibihuha bibatesha agaciro.

Icyakora, ushobora kwirinda izo ngaruka ukoresheje imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza. Gerageza kugabanya igihe umara kuri telefone, utegure amasaha runaka yo kuzikoresha, kandi wirinde gukurikira abantu bagutera kwigaya. Ahubwo, shyira imbere guhura n’abantu imbona nkubone, ukine imikino, usome, cyangwa utembere n’inshuti ibyo bishobora kukongerera ibyishimo birambye.

Ibuka ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bitagomba kukubera umutwaro. Niba ubona bikubangamiye cyangwa bikakubuza amahoro, jya utekereza uburyo wabisimbuza ibikorwa bikugirira akamaro. Kandi igihe wumva uremerewe, ntugatinye kwegera abagufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Imbuga nkoranyambaga ni igikoresho gishobora gutuma wishima mu gihe gito, ariko niba kidakoreshejwe neza, gishobora kukwambura amahoro arambye. Ibyiza ni ukumenya aho ugarukira, ukazikoresha mu nyungu zawe aho kuzemerera kukugenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *