Ssekiganda nakina neza , izamu rya APR FC rizaba ririnzwe.

Akina mu kibuga hagati yugarira izamu, holding midfielder, Ronald Ssekiganda w’imyaka 29 y’amavuko yari muri 5 beza bahataniraga igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona ya Uganda Uganda Premier league muri 2024.

Niba umukinnyi udakina mu busatirizi cyangwa se atari muri ba rutahizamu  ajya mu beza ba shampiyona, iki cyaba ari ikimenyetso ko Ssekiganda atiganda mu nshingano ze mu kibuga.‎

Hari abumvise ko APR FC izakinisha abanyezamu b’Abanyarwanda bahita bacika ururondogora, cyane ko nta muhanuzi wemerwa iwabo, gusa ubwiza bw’umunyezamu ni ingenzi mu gukomeza ikipe bikaba amata abyaye amavuta iyo hiyongereyeho  guhuza no kudahuzagurika kwa abamufasha kugarira.

‎‎Rayon Sports ya 2012-2013 yari ikipe nk’izindi, izamu ryayo ryari rirangaye kugeza ubwo mu mikino yo kwishyura, Johnson Bagoole umugande wakinaga mu kibuga hagati yugarira , amanuka agaca akarongo ntarengwa bigatuma Murera itwara igikombe cya shampiyona.

Imwe mu ntego ikipe ya APR FC n’ukugera mu  matsinda, niyo mpamvu iri kugura abakinnyi beza mu bihugu no muri shampiyona bakinamo.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *