U Rwanda na RDC Bageze ku Masezerano y’Amahoro y’Agateganyo ku Bufasha bwa Amerika na Qatar

Mu ntambwe nshya igamije kurangiza imyaka irenga 30 y’amakimbirane, abayobozi b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze kugera ku masezerano y’agateganyo agamije guhagarika intambara no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi ntambwe yatewe nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye i Washington, bikaba byarateguwe ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ibihugu byombi byemeye iby’ingenzi bikubiye muri ayo masezerano, byashyizweho umukono ku rwego rw’amatekiniki ku wa Gatatu, mbere y’uko hategurwa umuhango wo kuyemeza ku mugaragaro ku wa Gatanu utaha, uzitabirwa na Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio.

Amakuru atangazwa n’abagize itsinda ryabigizemo uruhare agaragaza ko amasezerano arimo: Gushyira intwaro hasi, Gutandukanya imitwe yitwaje intwaro n’abasivile, Kuyihuza n’inzego z’umutekano hakurikijwe ibisabwa, gukoresha uburyo buhuriweho ku mpande zombi bwo kugenzura ibijyanye n’umutekano kugira ngo hirindwe kongera kwaduka kw’amakimbirane.

Aya masezerano anubakiye ku yandi yigeze gusinywa muri Mata uyu mwaka i Washington, aho impande zombi ziyemeje kubahana nk’ibihugu byigenga no gukomeza inzira y’ibiganiro.

Akarere ka Kivu kazwiho kugira ubutunzi kamere buhambaye burimo amabuye y’agaciro nka coltan na cassiterite, bifite agaciro gakomeye ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Leta ya Kinshasa bivugwa ko yemeye guha Amerika amahirwe yihariye mu gushora imari muri urwo rwego, mu rwego rwo gushaka ubufasha mu kugarura ituze.

Nubwo ibibazo bikomeye bikirimo, iyi ntambwe nshya yashimwe nk’intangiriro y’amahoro arambye mu karere. Abasesenguzi bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizasaba ubushake bwa politiki, ubufatanye nyabwo n’ubushobozi bwo kurinda ko ubufatanye buhungabanywa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo cyangwa imitwe yitwaje intwaro.

Amaso ya benshi ahanzwe i Washington aho amasezerano nyir’izina azashyirwaho umukono, mu gihe benshi mu batuye uburasirazuba bwa Congo n’impunzi z’Abarundi n’Abanye-Congo bari mu Rwanda, Uganda n’ahandi, bifuza kubona amahoro arambye ashyirwa mu bikorwa, aho kuba amagambo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *