Rwanda rwahawe miliyoni 300 z’amadolari y’inkunga iva mu Kigega mpuzamahanga cy’Iterambere cya OPEC Fund

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano akomeye y’inkunga agera kuri miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika (US$300 million), avuye mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere cya OPEC (OPEC Fund for International Development), hagamijwe guteza imbere gahunda z’igihugu kuva 2025 kugeza 2028.

Aya masezerano azwi ku izina rya Country Partnership Framework yashyiriweho umukono mu nama y’iterambere yateguwe na OPEC Fund yabereye i Vienna, aho yari ahagarariwe na Dr. Abdulhamid Alkhalifa, Perezida wa OPEC Fund, n’Umuyobozi Mukuru wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Bwana Yusuf Murangwa.

Iyi nkunga izafasha u Rwanda mu bikorwa bikubiye mu by’ibanze birimo: Kubaka ibikorwa remezo, Gutanga serivisi shingiro, Guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no kongera ubushobozi bw’abikorera.

Nk’uko bitangazwa na OPEC Fund, aya mafaranga azakoreshwa hagamijwe kuziba icyuho kiri mu iterambere no gukomeza guteza imbere ubukungu burambye kandi budaheza, bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

U Rwanda rusanzwe rwarahawe amafaranga arenga miliyoni 352 z’amadolari mu mishinga itandukanye yatewe inkunga na OPEC Fund, harimo:

  • Amazi n’Isuku: Miliyoni 65.2 z’amadolari mu mishinga itandukanye, harimo n’ugukomeje kwagurwa
  • Uburezi: Ikigo cy’Icyitegererezo mu mahugurwa y’ubumenyi mu bijyanye n’indege, cyemejwe muri Mata 2025
  • Ubuhinzi: Umushinga w’Iterambere ry’Ubworozi bw’Amata – Igice cya kabiri (RDDP II), watangiye muri Kamena 2024

Ubwikorezi ni rwo rwego rugira uruhare runini mu mishinga ya OPEC Fund mu Rwanda, rukurikirwa n’ingufu (energy) n’imishinga y’imikoranire y’inzego nyinshi (multisectoral).

Iyi nkunga nshya ya miliyoni 300 z’amadolari ishimangira ubufatanye bukomeye hagati ya OPEC Fund n’u Rwanda, kandi itanga icyizere cy’uko hazabaho iterambere rirambye n’ubuzima bwiza ku baturage.

“Ubu bufatanye si amafaranga gusa, ahubwo ni inzira yo kubaka uburyo burambye bw’iterambere n’imibereho myiza,” nk’uko byatangajwe na Dr. Alkhalifa, Perezida wa OPEC Fund.

U Rwanda rukomeje urugendo rw’iterambere, kandi iyi nkunga ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere n’igenamigambi ry’igihugu bikomeje kugirirwa icyizere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *