Hari ikibazo gikomeje kuvugwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’itangwa ry’indangamuntu mu Rwanda, aho bamwe mu baturage bahabwa nimero nshya z’indangamuntu buri gihe basabye guhindurirwa ikarita cyangwa gukosorerwa amakosa. Ibi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, igaragaza icyuho gikomeye mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Jean, umucuruzi muto ukorera mu Karere ka Huye, yabonye indangamuntu ye bwa mbere mu 2021. Ayikoresha kwiyandikisha mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), gufungura konti ya banki ndetse no kugura mituweli. Mu 2023, ubwo yatakazaga iyo karita, yaje gusaba indi nshya. Igitangaje ni uko yahise ahabwa nimero nshya y’indangamuntu, itandukanye burundu n’iyo yari afite mbere.
Ibyo byatumye ibikorwa bye byose bisaba kubisubiramo: gusubira kuri banki, kwa muganga, ndetse no mu Kigo cy’Imisoro kugira ngo ahuze amakuru n’indangamuntu nshya. Ibi bigaragaza neza ingaruka ziri muri iyi politiki ya NIDA.
Ibisobanuro by’imibare 16 y’indangamuntu
Nimero y’indangamuntu mu Rwanda igizwe n’imibare 16. Uwa mbere ugaragaza icyiciro umuntu abarizwamo (umunyarwanda, impunzi, umunyamahanga), ine ikurikiyeho ni umwaka w’amavuko, hakurikiraho igitsina (8 ku bagabo, 7 ku bagore), hakaza imibare yerekana igihe yavukiye, nimero ya karita, n’iyo kurangiza y’umutekano. Ibi byose bigomba kuba bihoraho mu buzima bw’umuntu.
Ariko raporo ya Kamuhire igaragaza ko NIDA, aho gukosora gusa amakosa arimo (nko kwandika izina nabi cyangwa gutakaza ikarita), ihitamo guha umuntu indangamuntu nshya burundu ifite nimero nshya. Ibi byaviramo umuntu kuba afite nimero ebyiri cyangwa zirenga z’indangamuntu mu buzima bwe.

Indangamuntu ni urufunguzo rwo kubona serivisi zitandukanye mu gihugu: banki, ubutaka, SIM card, mituweli, amatora n’izindi. Iyo nimero zihindagurika, sisitemu zishingiye kuri zo ntizimenya niba ari umuntu umwe, bigatuma hari aho umuntu yangirwa serivisi cyangwa agafata igihe kinini kuzikurikirana.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari aragira inama ko NIDA yahindura ubu buryo igatangira guha umuntu nimero imwe ya burundu, kabone n’iyo yaba yatakaje ikarita cyangwa hari amakosa ashaka gukosora. Ibi byagabanya ikibazo cyo kwikuba kwa nimero, kugorwa kubona serivisi ndetse no kwirinda ubujura bushobora kuvuka muri izo sisitemu.