Graça Machel: Inkuru idasanzwe y’umugore wahuje ibihugu bibiri mu Rukundo

Graça Machel ni umugore wihariye mu mateka ya Afurika. Ni we wenyine wigeze kuba First Lady w’ibihugu bibiri bitandukanye.Mu 1975, yashakanye na Samora Machel, Perezida wa mbere wa Mozambique.

Bari babanye neza kugeza mu 1986 ubwo Samora yapfaga mu mpanuka y’indege. Graça yakomeje ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha abari n’abategarugori muri Afurika. Nyuma y’imyaka, yahuye na Nelson Mandela wari Perezida wa Afurika y’Epfo. Barakundana, baza gushyingiranwa mu 1998. Graça aba umugore wa Mandela, aba n’umugore wa kabiri wa perezida.

Graça Machel ubwo yari yarashakanye na Nelson Mandela

Abantu baramushimagiza, abandi bagaseka, bati: “Ushaka kumutereta abanze abe Perezida. Ariko Graça si uko yakundwaga n’abaperezida gusa, ahubwo ni uko yari umugore w’ubwenge n’indangagaciro. Yerekanye ko kuba First Lady atari uguherekeza Perezida, ahubwo ari uguhindura isi mu buryo bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *