Jeff Bezos na Lauren Sánchez mu myiteguro y’ubukwe bw’ikinyejana i Venice

Jeff Bezos, umwe mu bantu bakize ku isi akaba n’umuyobozi wa Amazon, ari kwitegura gushyingiranwa na Lauren Sánchez, umunyamakuru w’umunyamerika wamenyekanye cyane ku mateleviziyo.

Ubukwe bwabo buteganyijwe hagati ya tariki ya 24 kugeza ku ya 28 Kamena 2025, bukazabera mu mujyi wa Venice, ahantu h’amateka n’ubwiza budasanzwe. Ahazabera igikorwa nyirizina ni ku kirwa cya San Giorgio Maggiore, hamwe no mu nyubako za kera nka Scuola Grande della Misericordia. Hazifashishwa kandi ubwato bwihariye bwa Bezos bwitwa Koru, buzaberamo ibirori bimwe na bimwe n’ibiganiro byihariye n’abashyitsi.

Ubukwe bwa Bezos na Sánchez bwitezweho kwitabirwa n’abantu bagera kuri 200, harimo abaherwe, ibyamamare mu myidagaduro, politiki n’ubucuruzi. Bamwe mu bazitabira harimo Oprah Winfrey, Bill Gates, Kim Kardashian, Leonardo DiCaprio, Katy Perry, n’abandi. Imyiteguro irarimbanyije aho amahoteli akomeye nka Aman Venice yamaze gutegurwa gucumbikira abashyitsi.

Gusa hari impungenge zivugwa n’abaturage bo muri Venice. Imiryango iharanira uburenganzira bw’abatuye uwo mujyi yagaragaje ko ubu bukwe bushobora guteza umuvundo, kwiyongera kw’ibiciro no gutuma ubuzima busanzwe buhungabana. Hari n’itsinda ryiyise “No Space for Bezos” ryatangiye imyigaragambyo, rigaragaza ko Venice atari igaraje ry’abakire, kandi ko abenegihugu batagomba gusumbirizwa n’ubukwe bw’umuntu umwe n’umugore we.

Lauren Sánchez, wabaye umunyamakuru wa televiziyo nka Fox na Extra, yinjiye mu buzima bwa Bezos nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we MacKenzie Scott. Sánchez azwiho kuba intyoza mu mibanire, akaba amaze igihe kirekire yifatanya na Bezos mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza n’itumanaho.

Gusa nubwo hari ibyishimo byinshi biri mu myiteguro y’ubu bukwe, hari n’abahanurira nabi urugo rwabo. Uwitwa Athos Salomé, uzwi nka “Living Nostradamus,” aherutse gutangaza ko ashobora kuba yarabonye ko urugo rwabo ruzagira ibihe bikomeye nyuma y’ubukwe. Nubwo ibi bivugwa, ntacyo byahungabanyije ku byishimo biri hagati ya Bezos na Sánchez, kuko bakomeje kwitegura ibirori byabo bikomeye mu mutuzo n’icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *