
Nta tandukaniro ririmo, waba umukire, umukene, umuntu ukomeye cyangwa uworoheje, urupfu ni cyo kintu abantu twese duhuriyeho. Ni cyo kintu cy’ukuri mu buzima, ariko se, kuki ari cyo tudakunda kuvugaho cyane? Dushyira imbaraga mu byo dukora ndetse no mu gutegura ejo hazaza, ariko ni bangahe batekereza kuri iki kibazo:
“Nzibukirwa kuki igihe napfuye?”
Guhera ku munsi tuvuka, imibiri yacu itangira urugendo rudusunikira ku iherezo. Urupfu si umwanya umwe uhita ubaho. Ni urugendo ruhoraho, rutuje, rwinjira gahoro. Umutima utangira gutera buhoro. Ubwonko bukaruhuka. Umwuka ugenda ukendera. Amaso agasinzira. Nuko ubuzima bugashira. Umutima ugaca. Ibitekerezo bigahagarara. Umubiri wose wari wuzuye ubuzima uhita uruhuka burundu.
Abantu benshi babaho nk’aho batazigera bapfa. Bagenda bategereza igihe kizaza.Ariko ukuri guhari ni uko urupfu ruri hafi yacu buri munsi. Nta we rumenyesha ndetse nta ruhushya rusaba.
Mu masaha ya nyuma mbere yo gupfa, umubiri urahinduka cyane. Nta bushake bwo kurya, si ukubera ko umuntu atabishaka, ahubwo ni uko umubiri udatekereza ku biribwa. Umunaniro uriyongera, ntabwo ari uko umuntu ananiwe, ahubwo ni ikimenyetso ko imbaraga zose zirimo gushira. Umuntu ashobora kutabasha kwihagarika cyangwa kwiherera. Guhumeka bitangira kugorana. Kugeza aho, umuntu ahumeka bwa nyuma.

Ariko se, iyo dupfuye ni iki basigara batwibukiraho?
Ni ho hantu hakomeye cyane:
Umubiri urashira, ariko ibyo wakoze birasigara.
Imyitwarire yawe, amagambo yawe, urukundo watanze, ibyo byibukwa kurusha ibyo wagize. Ntuzashyingurwa n’amafaranga yawe. Ndetse ntuzajyana icyubahiro. Ariko ushobora gusiga inkuru nziza, abantu bakwibukiraho.
Wigeze wibaza uti:
💭 Naba mbayeho neza?
💭 Abazansiga bazanyibuka bate?
💭 Ndafasha abandi, cyangwa ndiyitaho gusa?
Urupfu nti rukwiye kudutera ubwoba. Ahubwo rukwiye kutubera urwibutso ko igihe cyacu ari gito. Tugomba gukunda, gufasha, kubabarira, kubaho no mu kuri. Tugomba kumenya ko igihe cyacu gishobora kurangira uyu munsi.

Icyo Wakora Ubu
- Kubaha abantu bose
- Kwitanga mu bushobozi ufite.
- Gukora ibyiza, n’iyo nta muntu ubireba
- Kwibuka ko turi abagenzi hano ku isi
- Gusiga urumuri aho twanyuze
Urupfu ni ishusho y’ukuri yerekana ubuzima wabayemo, niba warabayeho neza Kandi ukabana na bandi neza.
Noneho se, ni ayahe mateka uzasiga?