
Uyu munsi urakora, uriruka, uraseka. Ejo, ukaba uri mu bitaro wamaze gutakaza rumwe mu ngingo zawe. Umubiri wawe urakomeye none, ariko ushobora kuguhindukana bitunguranye. Wumva umeze neza, ariko ibisubizo by’ibizamini bikakubwira ko ufite kanseri. Uri gutegura ejo hazaza, ariko ejo ntuhazi.
Umubiri ni igikoresho gikomeye ariko Kandi kiroroshye cyane. Ushobora kugufasha byinshi: kwiruka, gukora, kuvuga, no gukira ibikomere. Ariko nanone ushobora kugutenguha ako kanya. Impanuka, indwara, urupfu rutunguranye, byose bishobora guhindura ubuzima bwawe mu kanya nk’ako guhubya. Umubiri nubwo waba ukomeye ute, ushobora guhinduka akanya akariko kosa.
Isi itwigisha gushaka imbaraga, ubwiza, n’ubuhanga. Ariko twibagirwa ko ibyo byose bishobora kurangira vuba cyane. Ushobora kuba uri umukinnyi w’intyoza uyu munsi, ariko ejo ugakomereka bikomeye. Ushobora kugira ubuzima bwiza none, ariko ugasanga urwaye indwara ikomeye utari uzi. Hari abajya kuryama bafite inzozi, ariko ntibakanguke ukundi.
Kubera iki dushingira ubuzima bwacu ku bintu bishira? Ni byiza kwitwararika mu byo dukora, mu gihe turi kubaka ubuzima bwacu bw’ejo hazaza. Ariko ntuzibagirwe ko imbaraga zawe atari zo shingiro rya byose. Usanga uwari uziko afite ubuzima bwiza, abwirwa ko afite kanseri ikomeye, kandi atari afite ikimenyetso na kimwe mbere. Ugasanga uwize amashuri makuru menshi apfuye bitunguranye.
Izi si inkuru z’umunyamakuru gusa ahubwo ni ko kuri. Umubiri si uwo kwizerwa kuko uguhinduka mu kanya gato.
Hari igihe umuntu ageramo:
👉 Imbaraga zawe, ubwiza bwawe, ubushobozi bwawe,ntibikurinde.
Kubera izo mpamvu abantu benshi bahaye ubuzima bwabo Imana. Si uko baba ari abanyantege nke, ahubwo ni uko baba baramenye ko nubwo waba ukomeye gute, ukeneye ubufasha bw’Imana. Benshi basobanukiwe ko Kwizera Imana Ari cyo cyintu cy’ukuri cyo gukorwa, kuko niyo yakumenya mbere y’uko uvuka, kandi izahorana nawe no mu buzima bwose.Twese tugomba gusobanukirwa ko
Umubiri muzima ni ingabire, ariko si isezerano ry’iteka.
Baho wicisha bugufi. Jya uha abandi agaciro. Koresha imbaraga zawe mu gufasha abandi. Kandi hejuru ya byose wizere Imana.