Ayatollah Khamenei Yihishe mu Bihungiro bwo mu Butaka, Atangira Gutegura Iby’ihutirwa mu Gihe k’Intambara

Mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahisemo guhungira mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka (bunker), ahagarika imikoreshereze y’ikoranabuhanga, ndetse atangira gutegura abasimbura be ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu gihe yaba yiciwe cyangwa bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare bakaba bakurwa ku isi.

Nk’uko tubikeshe The New York Times, Amakuru atangwa n’abategetsi batatu ba Iran babizi neza, avuga ko Khamenei, w’imyaka 86, yamaze gutanga amazina y’abashobora kumusimbura, ari abihaye Imana batatu, ku rwego rwo hejuru, kugira ngo iyo bikomeye yaba yiciwe, habeho isimburana ridateza imvururu. Yanashyizeho n’abasimbura bashobora gufata imyanya y’abasirikare bakuru barimo kwicwa n’ibitero bya Israel.

Ibi bikorwa bibaye nyuma y’aho Israel itangiriye ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran, bikaba ari byo biremereye cyane byabayeho kuva Iran yarwana intambara n’u Burasirazuba bwa Iraq mu myaka ya 1980. Umujyi wa Tehran wibasiwe bikomeye, aho ibitero byateje ibyangiritse byinshi biruta ibyatewe na Saddam Hussein mu myaka umunani y’intambara.

Iran yahise itangira kwihimura ku buryo buhoraho, igaba ibitero bya misile muri Israel, birimo n’icyibasiye ivuriro, uruganda rutunganya peteroli rwa Haifa, inzu z’amasengesho n’ingo z’abaturage.

Ariko ibihe byarushijeho kuba bibi ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafataga uruhande, Perezida Trump atangaza ko ingabo z’Amerika zateye ibice bitatu bikomeye bya nucléaire ya Iran, harimo na Fordo, aho Iran ikorera uranium munsi y’ubutaka.

Ati: “Intego yacu ni ukurimbura ubushobozi bwa Iran bwo gutunganya uranium no guhagarika iterabwoba rituruka kuri leta ya mbere ku isi ifite iterabwoba.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ari mu bihe bitamworoheye

Khamenei, nk’umuyobozi ufite ububasha bwuzuye ku ngabo, ubucamanza, inteko n’ubuyobozi bukuru bwa leta, ari mu bihe bigoye cyane. Ibitero bya Israel byahitanye bamwe mu bayobozi b’ingabo n’abashakashatsi ba nucléaire, abandi bicirwa mu mazu y’ingo zabo. Kuri ubu, abayobozi bakuru bategetswe gukorera munsi y’ubutaka, ntibemerewe gukoresha telefoni cyangwa mudasobwa.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi birimo:

  • Guhagarika imbuga nkoranyambaga n’itumanaho mpuzamahanga;
  • Gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ubufatanye n’umwanzi;
  • Gutanga imbabazi ku bafatanyije n’umwanzi bazitanga mbere y’umunsi w’icyumweru;
  • Gutanga igihano cy’urupfu ku bazafatwa nyuma yaho.

Ihungabana ry’Abaturage n’Ubwiyunge Bugaragara

Mu gihe imihanda ya Tehran yarashweho cyane, abaturage benshi bahunze, abandi bari gufasha ababuze amacumbi. Hoteli, inzu z’ubukwe, n’abandi batangiye kwakira abimukira ku buntu.

Ibigo by’ubuvuzi n’abajyanama mu by’ubuzima bohereza ubufasha bwa kinyamwuga ku buntu kuri internet.

Imitima y’Abanya-Iran, ndetse n’abatemera Khamenei, yabaye umwe ku kibazo kimwe: kurengera igihugu cyabo. Abakinnyi b’umupira w’amaguru, abahanzi, n’abandi bahanzi b’ibyamamare banditse ubutumwa bwo kwamagana intambara ariko banashyigikira ubusugire bwa Iran.

Saeid Ezzatollahi, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yagize ati: “Nk’umuryango, dushobora kutumvikana, ariko ubutaka bwa Iran ni umurongo utukura,”

Abanya Iran bose, n’abatemerera Ubuyobozi bwa Ayatollah bishyize hamwe ngo barwane ku busugire bw’igihugu

Nubwo Ayatollah Khamenei yigeze kunengwa cyane, intambara yatumye abamurwanya bamwiyungaho ngo barwane ku busugire bw’ubutaka bwa Iran.

Narges Mohammadi, uharanira uburenganzira bwa muntu wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yagize ati: “Demokarasi ntizazanwa n’intambara, ahubwo izazanwa n’ubwumvikane bw’abaturage.”

Iran iri mu bihe bikomeye cyane mu mateka yayo ya vuba. Umutekano wa Khamenei uri mu byihutirwa mu rwego rwo kubungabunga imiyoborere ya Islamique, ariko byanagaragaje imbaraga z’ubumwe bw’Abanya-Iran. Nubwo ibitero bikomeje, igihugu cyose cyariyemeje gukomeza kuba hamwe, nk’uko umwe mu baturage yabivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *