U Bwongereza bwahuruje ku byago by’izamuka ry’intambara nyuma y’ibitero bya Amerika kuri Iran

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yatangaje ko hari ibyago bikomeye by’uko intambara yakwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati no hanze yabwo, nyuma y’uko Amerika igabye ibitero kuri za sitasiyo za nucléaire za Iran.

Mu ijambo rye, Starmer yavuze ko u Bwongereza butagize uruhare muri ibyo bitero, ariko ko yabimenyeshejwe mbere.

Yashimangiye ko intego y’igihugu cye ari ugushakira umuti ikibazo binyuze mu biganiro.

Ibi bitero byagabwe ku wa Gatandatu nijoro kuri Natanz, Isfahan na Fordo, aho Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko byashegeshe cyane gahunda ya nucléaire ya Iran.

Iran yamaganye ibyo bitero, ibyita “ibikorwa biteye isoni”, ivuga ko bizagira ingaruka zikomeye.

Ambasaderi wayo mu Bwongereza yavuze ko barimo gusuzuma uburyo n’ingano y’igisubizo bazatanga.

Starmer yayoboye inama yihutirwa ya Cobra, agirana ibiganiro n’abandi bayobozi barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Friedrich Merz w’u Budage, basaba Iran kwirinda ibikorwa byatuma intambara irushaho gukaza umurego.

U Bwongereza bwavuze ko bwamaze kwimura ibikoresho n’ingabo zabwo mu karere, ndetse abasirikare babwo biteguye ku rwego rwo hejuru.

Ibiro by’ishami rya Loni bishinzwe igenzura ry’imikoreshereze ya Atomic, IAEA bivuga ko Iran ifite uranium ihagije ishobora kwifashishwa mu gukora ibisasu bya nucléaire bigera kuri 9, naho Loni ikaburira ko ibyo bitero byateje izamuka rikabije ry’intambara. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko icyo gitero cyabaye intsinzi ikomeye ya gisirikare, anihanangiriza Iran ko niramuka idashaka amahoro, izahura n’ingaruka zikomeye kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *