Umunsi Mpuzamahanga w’abapfakazi: Kurengera abagore batereranywe n’ubuzima

Buri mwaka tariki ya 23 Kamena, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abapfakazi (International Widows’ Day), umunsi wahariwe guha ijambo n’uburenganzira abagore batakaje abagabo babo.

Hashingiwe ku mibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN), abapfakazi barenga miliyoni 258 batuye isi, aho abagera kuri miliyoni 115 baba mu bukene bukabije. Abenshi muri bo ntibemerewe kuraga imitungo, gusubira mu miryango y’ababyeyi cyangwa kubona uburenganzira ku butaka n’uburenganzira bw’abana babo, bitewe n’imico n’akarengane gakorerwa abagore.

Uyu munsi watangijwe ku nshuro ya mbere mu 2005 na Loomba Foundation, nyuma y’inkuru y’ukuri ya Shrimati Pushpa Wati Loomba, wapfakaye afite imyaka 37, agasigara yita ku bana be bonyine mu gihe cyari kigoye cyane mu Buhinde. Ku wa 21 Ukuboza 2010, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yawemeje ku mugaragaro nk’umunsi mpuzamahanga.

Intego nyamukuru yawo ni ukugaragaza ibibazo abapfakazi bahura na byo, kubarengera, kubafasha kwivana mu bukene, no kubashakira ubushobozi bwo kongera kubaho neza. Hari n’ibihugu nk’u Rwanda aho hari imiryango nka AVEGA Agahozo , ikorana n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha mu buryo bw’amategeko, kugarura icyizere, no kwihangira imirimo.

Mu kwizihiza uyu munsi, hakorwa ibikorwa by’ubukangurambaga, ibiganiro mpaka, imyidagaduro yerekana ubuzima bw’abapfakazi, ndetse n’ubushakashatsi bwifashishwa mu kugena ingamba zo kurwanya ivangura n’ubukene. Umuryango w’Abibumbye usaba leta, imiryango itegamiye kuri Leta, n’abikorera gushyiraho gahunda zihariye zifasha abapfakazi kubona ubutabera, ubuvuzi, uburezi ku bana babo, no kubona igishoro.

Kwibuka uyu munsi ni ugutanga icyizere, no kurengera ubuzima bw’abagore bari mu kaga batakaje abagabo babo, cyane cyane mu gihe cy’intambara, ibiza cyangwa indwara nka SIDA n’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *