Kirehe: Habaye inteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC)

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena 2025 habereye inama y’igihugu y’urubyiruko aho urubyiruko ruturutse mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe yabereye muri Comfort Villa.

Iyi nteko rusange yatangijwe k’umugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira aho yakomoje ku mikorere y’urubyiruko kuva ku mudugudu kugera ku karere abibutsa amahirwe igihugu giha urubyiruko.

Yongeye kandi avuga ko inama y’igihugu y’urubyiruko yashyizwe mu itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda

Umuhuzabikorwa w’imana y’igihugu y’urubyiruko Uwimana Aurelie yagaragaje ibikorwa urubyiruko rumaze kugeraho. Yongeye kandi ashimira ubuyobozi kubw’imbaraga batera urubyiruko mukunoza ibikorwa.

Mu biganiro byatanzwe urubyiruko rwahawe umwanya wo gusangira ibitekerezo.

Rwiyemezamirimo Jean Claude DUFATANYE ukora ubucuruzi bwa Made in Rwanda mu ibikoresho by’ikoranabuhanga, yasangije urugendo rwe mu iterambere. Uyu akaba kuva 2018-2020 yaregukanye ibihembo bitandukanye byo kwihangira umurimo ndetse anegukana ibihembo bya Youth Connekt 2024_2025 bingana na Miliyoni 21.

Yagaragaje uburyo yagiye ahura n’imbogamizi z’ubushobozi bwo kugura ibikoresho ariko akomeza gushyiramo imbaraga agenda yunganirwa n’inkunga za Leta.

Yagaragaje imbogamizi yuko hari igihe mugutegura umushinga hari ubwo amafaranga yari yateganyijwe ataboneka ariko atanga igisubizo ati “Ugenda ugerageza buhoro buhoro kugera igihe ugereye ku intego yawe.”

Yagaragaje ko abaca intege batabura ariko hakwiriye kubima amatwi kugira ngo umuntu arusheho guhatana ntarambirwe.

Muri iyi nteko urubyiruko rwaganirijwe rwibutswa ko rugomba guhuza imbaraga ndetse no gukorana n’abayobozi kugira ngo babashe gusangira amakuru yo kwiteza imbere.

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’inzego z’ umutekano ndetse n’abayobozi bungirije b’akarere harimo; ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse n’imibereho myiza.

3 thoughts on “Kirehe: Habaye inteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC)

  1. Byari byiza cyane rwose Kandi tubashimiye uburyo mutugezaho amakuru y’uko Urubyiruko ruhagaze mu karere kacu ka Kirehe
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *