Ombolenga Fitina yongeye kugaruka muri APR FC nyuma y’umwaka 1 imurekuye.

Mu masezerano yari yarasinye muri Rayon Sports harimo ko agura amasezerano ye kuri miliyoni 30 RWF niyo mpamvu Ikipe ya APR FC yabanje kwishyura ayo mafaranga mbere yo kwerekana uyu mukinnyi ku munsi wo kuwa mbere taliki ya 23 kamena.

Ombolenga Fitina yongeye kugaruka muri APR FC nyuma y’umwaka 1 imurekuye, aho ubuyobozi bwa APR FC bwari buriho batumvikanaga.

Iki ni ikimenyetso gifatika ko Fitina avuna umuheha akongezwa undi ku mwanya akinaho dore ko ariwe unahamagarwa mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda akanabanzamo.‎

Ntibisanzwe kuri iyi kipe ya gisirikare kuba yarekura umukinnyi akayigarukamo noneho kuyivamo akajya muri mucyeba akagaruka byo biba gacye cyane.

Akigera muri APR FC yahise ahabwa nomero 29 yambarwaga na Victor Mbaoma warangije amasezerano agahita agenda , byitezweko ariwe uzaba ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira dore ko Byiringiro Gilbert usanzwe uhakina adafite ubunararibonye nk’ubwe ikindi kandi n’uko uyu mukinnyi afite ikibazo cy’imvune y’igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *