UMURAPERI ISH KEVIN YIKOMYE BIKOMEYE UMUNYAMIDERI MOSES TURAHIRWA.

Kurubuga rumaze kumenyerwa nka X ariko rwahoze rwitwa twitter, Kumunsi wejo habayeho gushyamirana k’ umuraperi Ish kevin ndetse n’umunyamideri Moses Turahirwa uzwi kwizina rya “motions” Kubera uruganda rwe rwamamaye mugukora imyenda rwitwa Motions Nubundi.

Byatangiye umwe mubakoresha urubuga rwa X wiyita “MUSECO” Yandika ubutumwa bwe yanyujije kuri runo rubuga rwa X abaza abamukurikira Agira ati “Tubwire umuntu wifuza kuba wamarana nawe ubuzima bwawe bwose nubwo yaba yarashatse cyangwa akiri ingaragu nawe abimenye.

Abantu benshi bagerageje gutanga ibitekerezo byabo, nuko uwitwa Moses turahirwa bazi kwizina rya Motions aba arateruye nawe atanga igitekerezo kiwe, mubutumwa bwe yavuzeko umuntu yifuza kumarana nawe igihe cy’ubuzima bwe ari umuraperi witwa Ish kevin.

Ish kevin akimara kubona ubu butumwa bwa moses Turahirwa, nawe anyuze kurubug rwa X yikoma bikomeye uyu munyamideri Agira ati

 “ Reka nkubwire ntakurya iminwa, nge ntago ndi inshuti yawe , uri umufana wange urabiziko nagiye nanga ubutumire bwawe rwose inshuro nyinshi kubijyanye no kwamamaza imyenda yawe ndetse nibindi bikorwa bikorerwa munzu yawe y’imideri Kuberako wowe ubwawe utiyubaha ntiwubahe nigihugu cyawe ndetse ntuzongere Gukoresha izina ryange mubintu bitari umuziki asoza agira ati #Kanguka bro”

Umuraperi B threy usanzwe ukora injyana ikunzwe hano mu Rwanda ya Kinya trap, yagaragaye nawe ashyigikira umuraperi ish Kevin, Kurubuga rwe rwa Twitter nawe yagize ati

“ Uri mukuri Ish ndetse nabandi bahanzi bumvireho, Moses nareke gukururira abantu mucyobo ababeshya beshya avugako muminsi igiye kuza azatanga ukuri kose avuga ubugome bw’umunyamideri Turahirwa moses, Yagize ati Nturi mwiza ufite ibibazo nishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.

Asoza agira ati #No fake patriots.

Uyu muraperi B threy we yari asanzwe akorana nuyu munyamideri muburyo kwamamaza ibihangano bye.

Nyuma y’ubu butumwa bwose Moses ntacyo yongeye gutangaza.

Edited by DUKUNDANE Chretien

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *