umuhanda wa Pindura–Bweyeye (Km 32) wavuguruwe neza 100%

Umushinga wo kuvugurura umuhanda wa Pindura–Bweyeye ungana n’ibilometero 32, aho hashyizwemo kaburimbo, warangiye gukorwa neza ku kigero cyi 100%,nkuko byatangajwe na RTDA( ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana, gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwaremezo by’ubwikorezi cyane cyane imihanda)

Kuri ubu ingendo n’ubuhahirane hagati ya Bweyeye n’utundi duce byorohejwe cyane bituma abaturage n’abakorera ubucuruzi muri ako gace bishimira impinduka zigaragara.

Abaturage kandi bavuga ko uyu muhanda wabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara kouretse koroshya ubuhahirane, uyu muhanda unyura hagati mu ishyamba rya Nyungwe, unyuze ahitwa Pindura kugeza mu murenge wa Bweyeye, ku mugezi wa ruhwa aho u Rwanda ruhurira n’igihugu cy’uburundi.ibi bizatuma uyu muhanda ugira uruhare runini mu guteza imbere ubukerarugendo no gukurura abashoramari mu karere wubatswemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *