Intambara hagati ya Iran na Israel iri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwo hagati no ku rwego mpuzamahanga,hari ibihugu nyamukuru bishobora kugirwaho ingaruka byihariye .

Libani: Iran ishyigikiye umutwe wa Hezbollah, urwanya Israel. intambara ikajije umurego, Libani yahita yinjiramo biciye muri uyu mutwe.
Siriya: Iran ifiteyo ibirindiro by’ingabo n’inyeshyamba. Israel iharasa kenshi, bikazamura ubushyamirane byahato nahato.
Iraq: Ifite imitwe ishyigikiwe na Iran, ishobora kwibasira inyungu za Israel cyangwa Amerika.
Amerika: nk’umufatanyabikorwa wa Israel, ihita igira uruhare, ikibasirwa n’imitwe ya Iran aho ifite ibirindiro hose.
Saudi Arabia n’ibindi bihugu byo mu kigobe cy’abarabu, bishobora kwibasirwa cyangwa ubucuruzi bwabyo bukabangamirwa, cyane cyane ku bijyanye na peteroli.
Palestina (Gaza): Hamas ishyigikiwe na Iran, ari nayo mpamvu intambara ya Gaza ikomera hagati yayo na Israel.
Uburusiya n’Ubushinwa: bufite inyungu mu karere kandi buhura n’ingaruka z’ubukungu n’umutekano.
Uburayi buhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, iterabwoba, n’ikibazo cy’impunzi.
Turukiya irimo kugerageza guhagararira impande zombi, ariko ishobora kwibasirwa mu gihe ibintu birushijeho gukomera.
