BAADRAMA YATEGUJE FILM YAKATARABONEKA

 Umushoramari mumyidagaduro ya hano mu Rwanda Mupenda Ramadhan usanzwe uzwi kwizina rya Baadrama yateguje Film yigitangaza igiye gusohoka vuba Yiswe “Diana 2023”

 Uyu mushoramari twari dusanzwe tumumenyereye muguteza imbere abahanzi binyuze munzu yiwe yashinze itunganya imiziki izwi nka “ The mane Records” Yagiye afasha abahanzi bagiye batandukanye twavuga nka Marina Deborah, Safi Madiba, Nyakwigendera Jay polly ndtetse na Calvin mbanda.

Iyi nzu itunganya umuziki ikaba yarifashishwaga nabahanzi bandi bagiye batandukanye bakurikiye umu producer watunganyaga imiziki muri iyinzu uzwi nka Ayo Rashh kubera indirimbo zikoranye ubuhanga yakoze nyinshi zikanamara cyane twavuga nk’indirimbo away ya Juno kizigenza na Ariel Ways.

Baadrama rero akaba ari ni umukinnyi mubya Cinema aho ari n’umushoramari murizo, abinyujije kurukuta rwe rwa instagram Yateguje Film nshyashya igiye gusohoka yiswe Diana, aho amashusho y’iyi Filime yafatiwe muri PHOENIX-ARIZONA Muri Leta zunze umwe z’Amerika.

Ni Film kandi avugako iri Kurwego mpuzamahanga ndetse akaba yarakoranye cyanee n’abanyarwanda baba muri kiriya Gihugu.

Muminsi yashize yari amaze iminsi mu Rwanda aho yaramenyerewe mukiganiro kitwa “THE DON PODCAST” Cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya The mane records icyo kiganiro cyahuzaga abahanzi Batandukanye bakaganira kubuzima bwabo ndetse numuziki muri Rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *