
Uyu munsi ku wa 24 Kamena 2025 nyuma ya saa sita muri Village Urugwiro, Perezida Paul KAGAME yakiriye uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun OBASANJO, bagirana ibiganiro birambuye; aho baganiriye ku bibazo biri mu karere, ndetse n’ibindi bibazo by’ingenzi bireba umugabane n’isi muri rusange. Aba bayobozi bombi basangiye ibitekerezo ku nzira zaganisha ku mahoro arambye, ubufatanye n’iterambere.
