Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gukoresha indege z’intambara zidasanzwe B-2 Spirit Bombers, zizwi nka “Stealth bombers”, mu bitero ku bikorwa bya nikleyeri bya Iran. Izi ndege zifitanye isano n’injeniyeri ukomoka mu Buhinde, Noshir Gowadia, wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ryazo, ariko nyuma aza gufungwa azira kugurisha amabanga y’ibanga ku Bushinwa.

Gowadia, wavukiye i Mumbai, yakoze mu ruganda Northrop Grumman, rukora indege z’intambara za gisirikare za Amerika, kuva mu 1968 kugeza mu 1986. Yagize uruhare mu gukora sisteme ya moteri n’ubushobozi bwo kutagaragara mu makuru by’ubwirinzi (low observable technology) bwa B-2 Bombers.
Yafashije u Bushinwa gukora misile zidahita zigaragara
Gusa uwo musanzu we w’iterambere ntiwatinze guhinduka ikibazo gikomeye ku mutekano wa Amerika. Nk’uko bigaragara mu nyandiko za FBI, Gowadia yatangiye kujya mu Bushinwa hagati ya 2003 na 2005, aho yahaye ubufasha bwa tekinike ku ikorwa rya misile za cruise zifite ubushobozi bwo kwihisha ku radar, binyuze mu ikorwa ry’agasohora imyotsi (exhaust nozzle) katamenyekana n’ubwirinzi.
Yashinjwaga ko yatanze amakuru y’ibanga ku Bushinwa, agakora inyigo, ibizamini no gusesengura ibyavuye mu bipimo bya gisirikare bifasha Beijing kubaka ubushobozi bwo gukora intwaro zidasanzwe. Ibyo bikorwa byamwinjirije nibura $110,000, nk’uko byagaragajwe n’urukiko.
Yafunzwe imyaka 32
Gowadia yatawe muri yombi bwa mbere mu Kwakira 2005, akurikiranyweho ibyaha byo guha amahanga amakuru y’ubwirinzi bwa Amerika atari yemerewe. Nyuma y’urubanza rumaze hafi amezi ane, mu mwaka wa 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 32 mu kwezi kwa Mutarama 2011.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yakomeje gukorana na Leta ya Amerika nk’uwihariye mu by’ikoranabuhanga kugeza mu 1997, ubwo bamwamburaga uburenganzira bwo gukomeza kubona amabanga y’igihugu.
B-2 Bombers zagize uruhare mu bitero kuri Iran
Izi ndege zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu kirimbuzi no kugaba ibitero ku ntera ndende, ziragenda zitagaragaye ku byuma by’ubwirinzi. Mu cyumweru gishize, B-2 Spirit Bombers zakoreshwaga mu bitero Amerika yagabye kuri Iran, bikaba byarateje impaka ku ruhare rw’iri koranabuhanga n’ingaruka zaryo mu mutekano mpuzamahanga.
Noshir Gowadia, ubu ufite imyaka 81, aracyari muri gereza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho arimo kurangiza igihano cye nk’umwe mu bantu bake bafite inkomoko muri Aziya bashinjwe ubutasi bw’igisirikare ku rwego rwo hejuru.