Ubwato bwari butwaye imizigo burimo imodoka zigera ku 3,000, harimo 800 za mashanyarazi, bwarohamye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro mu ntangiriro z’uku kwezi, nk’uko byatangajwe n’ikigo gicunga ubwato Zodiac Maritime.

Ubu bwato, bwitwaga Morning Midas, bwari bwarataye aba-offisiye n’abakozi babwo nyuma y’uko umuriro utangiriye kuri imwe muri etaje zari zitwaye imodoka za mashanyarazi. Izi modoka zikoresha bateriya za lithium-ion, zishobora kwibasirwa n’inkongi iyo zangiritse cyangwa zikabura ubukonje buhagije.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, Zodiac Maritime yavuze ko ubwato bwarohamye ku itariki ya 23 Kamena, saa 16:35 ku isaha y’aho bwari buherereye (UTC -9), mu mazi afite ubujyakuzimu bwa metero 5,000, hitaruye igihugu ku ntera ya mile 360 z’inyanja.
Itangazo rigira riti: “Ubusumbane bwatewe n’inkongi y’umuriro, hamwe n’imihengeri ikaze n’amazi yinjiye mu bwato, byose byagize uruhare mu gutuma Morning Midas irohama.”
Ifoto yafashwe na REUTERS yerekana umwotsi mwinshi ugaragara uva mu bwato, mbere y’uko bwarohama.
Ibigo birebana n’ibidukikije n’umutekano w’amazi birimo kugenzura ingaruka zishobora guterwa n’irohama ry’ubu bwato, cyane cyane ku byerekeranye n’imyuka n’ibikoresho biva mu bateriya za mashanyarazi.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje gutangwa impuruza ku ngaruka zishobora guterwa n’ubwikorezi bukoresheje imodoka za mashanyarazi ku nyanja, cyane cyane igihe habaye impanuka.