
Benshi muri twe tugorwa no kwakira abo turi bo, aho duhora twita ku bitari byiza abantu batuvugaho aho kwita ku makosa yacu ndetse n’aho tudakora neza ngo tubikosore, ndetse kuri benshi ugasanga kuba abo tutari bo ari byo dushyira imbere.
Ni byiza ko dukora cyane ndetse neza ariko ntitugomba kwibagirwa abo turi bo. Kwemera kuba uwo uri we ni byo bikuganisha mu nzira yo gutera imbere.
Buri rugendo, rwaba urusanzwe nko kurira imisozi cyangwa urugendo rwo kwisubiraho bitangirira ku gusobanukirwa aho uhagaze none.
Bimeze nko kureba ikarita kugira ngo umenye aho uri butangirire mbere yo gutegura aho uri kugana, kumenya iyo ntambwe ni ingenzi kuko ari intambwe y’iterambere. Kwiyakira ni nko gushinga ibirenge neza mu butaka kugira ngo ukore neza ndetse utere imbere, kandi ni yo ntambwe ya mbere yo gukomera.
Nyuma yo kwiyakira, burya kumenya uko uhagaze na byo bigufasha kumenya iterambere wagezeho ndetse n’aho umaze kugera. Ibi bigufasha mu kwigirira icyizere no kumva ko hari icyo washobora. Buri ntambwe utera ndetse n’ibyo ugeraho bigufasha kwishimira gukomereza aho ugeze.
Igihe uhora wicira urubanza rw’aho uri ndetse n’uwo uri we, no gutekereza ku wo wakagombye kuba uri we, bizatuma ugorwa no kumva cyangwa kwishimira intambwe uri gutera.
Iyo tuvuze kwiyakira, tuba tuvuze kwishimira uko umeze ubu, ibyo ufite n’ibindi. Ntibivuze kwirengagiza ibitagenda cyangwa ngo umere nk’aho byose bimeze neza, ahubwo bivuze ko ugomba kwakira ibyo ushoboye n’ibyo udashoboye, hatabayemo kwicira urubanza. Kwicira urubanza ntacyo bihindura ku kibazo ufite, ahubwo bituma urushaho kumva wihebye no kutigirira icyizere.
Gutekereza cyane ku byo udashoboye ndetse no kwicira urubanza bigereranywa no kwicukurira umwobo. Mbere na mbere ubanza kwivana muri uwo mwobo kugira ngo usubire mu murongo.
Iyo watangiye kwigirira icyizere, utangira no kwakira ibibazo uhura na byo ndetse ugatangira kugerageza ibintu bishya, bikagufasha kurushaho gukura no kubigeraho neza.