Mu mateka y’isi y’intwaro za kirimbuzi, izina Abdul Qadeer Khan (AQ Khan) rifite umwihariko: mu gihe igihugu cye cya Pakistan cyamufataga nk’umucunguzi, ibihugu byo mu Burengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamubonaga nk’ugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza intwaro z’ubumara ku isi.

Mu ntangiriro za 2000, ubwo Libya yagaragazaga ubushake bwo gukorana n’Uburayi na Amerika, Umuyobozi wayo Muammar Gaddafi yahamije ko AQ Khan yari amaze igihe yubakira igihugu cye ibikorwa bya nikleyeri, bamwe muri byo bikaba byari bihishwe mu nyubako zari zimeze nk’amatungo y’inkoko.
CIA na MI6 bamenye byose, ariko batinze
Ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) n’iby’u Bwongereza (MI6) byaje kumenya gahunda ya Khan binyuze mu gucunga amakamyo anyura mu muyoboro wa Suez, aho babashije gufatira ibikoresho byari bigenewe Libya. Mu bindi bisekeje ariko bikomeye byagaragaye mu iperereza, harimo inyandiko z’igishushanyo cya bombe ya kirimbuzi zasanzwe mu makariso yo kumesa yo muri Islamabad.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yagize ati: “Ni impinduka y’igitangaza. Uyu mugabo yabashije gufata isoko rimeze nk’iryacitsemo ibice, akubaka intwaro ya nikleyeri yihariye, hanyuma akagaruka akayigurisha nk’ipaki yuzuye—yirangirije n’igishushanyo cya bombe.
Kwemera icyaha… ariko agahita ababarirwa
Mu 2004, AQ Khan yemeye ko ari we washinze akanayobora urusobe rw’ubucuruzi bw’ibanga mu guha ibindi bihugu nk’u Bushinwa, Iran, Libya na Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rya nikleyeri. Igitangaje ni uko muri Gashyantare uwo mwaka, yagaragaye kuri televiziyo yemeza ko yakoranye wenyine, nta bufasha bw’igisirikare cyangwa Leta ya Pakistan, ibintu Leta ye yahise ikoresha ngo imubabarire.
Perezida wa Pakistan icyo gihe, Pervez Musharraf, yamwise “intwari yanjye”, ariko byagaragaye ko hari igitutu cya Amerika, bituma Khan ashyirwa mu gucungirwa mu rugo (house arrest) kugeza mu 2009.
“Nakijije igihugu kabiri”
Mu magambo ye bwite, AQ Khan yavuze ko “yakijije Pakistan bwa mbere ayihindura igihugu gifite intwaro za kirimbuzi, kandi ayikiza bwa kabiri yemera icyaha agafata amakosa yose ku giti cye.”
Yari umuntu ukize cyane, wageze aho afungura ikigo cy’abaturage i Islamabad, anamenyekana cyane ku gufungurira inguge mu busitani. Abamuzi bavuga ko yemera adashidikanya ko ibyo yakoze byose yari abifitiye impamvu zo kurengera ibihugu bitari ibya gisirayeli n’iburayi.
Umwe mu bantu bamumenye yagize ati: “Yavugaga ko guha igihugu cy’Abayisilamu ikoranabuhanga rya nikleyeri atari icyaha.”
Urupfu n’icyubahiro
Khan yitabye Imana ku wa 10 Ukwakira 2021, azize COVID-19, nyuma y’imyaka amaze guhangana na kanseri y’ubugabo (prostate cancer) kuva mu 2006. Perezida icyo gihe wa Pakistan, Imran Khan, yamwise “ikimenyetso cy’ubutwari bw’igihugu”, kandi ni uko benshi bacyibuka uyu mugabo kugeza magingo aya.
Mu cyunamo cye, ingabo za Pakistan zamutwaye mu isanduku irambitseho ibendera ry’igihugu, maze mu irimbi ryegereye umusigiti wa Faisal mu murwa mukuru Islamabad, bamuherekeza nk’umuntu washyize igihugu cye mu rwego rw’ibihangange ku isi.

Mu 2019, AQ Khan yari yaratangaje amagambo yatumye benshi bumva icyari kimurimo:
“Abaturage bagomba kumenya ko Pakistan ari igihugu gikingiwe nikleyeri. Nta n’umwe ushobora kuduteraho ijisho ribi.”
— Inkuru yakozwe hashingiwe ku makuru yemejwe na Haaretz, The New York Times, The Times (UK), na Al Jazeera.