Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 yamaze kwemezwa (Amafoto)

Uyu munsi ku wa 28 Kamena 2025, Perezida w’inama njyanama y’akarere Bwana Prof. KABERA Callixte yayoboye Inama idasanzwe y’inama njyanama y’akarere ka Kirehe yateraniye hamwe isuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangwa ry’amasoko mu mwaka wa 2024-2025.

Akarere ka kirehe ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburasirazuba. Gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’iguhugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu mujyi wa Kigali.Gafite ubuso bungana na 1,118.5 km2, kagizwe n’imirenge 12, utugari 60 n’imidugudu 612. Gafite abaturage 460,860. Karangwamo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo,ubucuruzi dore ko gahana imbibi n’umupaka munini uhuza URwanda na Tanzania n’ibindi.

Mu zindi ngingo iyi nama idasanzwe yarebyeho harimo kwemeza ibiciro bishya by’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 2025-2026, Abagize inama njyanama y’akarere batoye ndetse bemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 ingana n’amafaranga y’URwanda 34,264,307,711 Frw. Igitabo gikubiye amabwiriza ateganya uko ingengo y’imari yatowe izakoreshwa, Perezida w’inama njyanama yagishyikirije umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Madame KAMANA Diane ndetse amusaba gukurikiza ibiyikubiyemo no kuyishyira mu bikorwa neza mu gihe cyagenwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *