Iserukiramuco “Gisagara Urugero rw’ibishoboka Festival 2024-2025” ryahuje urubyiruko mu bikorwa by’ubukangurambaga n’imyidagaduro

kuwa 29 Kamena 2025 kubufatanye n’akarere ka Gisagara binyuze mu kigo cy’urubyiruko Gisagara Youth Empowerment and Governance Organization (GISAGARA YEGO) center habaye iserukiramuco ryiswe “Gisagara Urugero rw’ibishoboka Festival 2024-2025.” ni igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere impano, gukangurira urubyiruko kwigirira icyizere no kwerekana ko bishoboka kugera ku nzozi zabo.

byabanjirijwe n’isiganwa ry’amagare ryahagurukiye kuri ADEPR Mukande rikomeza mu karere ka Huye, ryambuka Kibilizi maze abasiganwa basoreza mumurenge wa Ndora. iki gikorwa cyari kigamije guteza imbere siporo mu rubyiruko ndetse no gukangurira abatuye akarere gukora ibikorwa bifatika bibafasha gutera imbere.nyuma y’isiganwa, ibirori byakomereje ku kigo cy’urubyiruko cya Gisagara, aho hagaragajwe ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, indirimbo, imivugo, ubuhamya bw’urubyiruko rwateye intambwe rwiteza imbere, ndetse n’ubutumwa bugamije gushishikariza urubyiruko gukomeza kwihangira imirimo no gukoresha amahirwe bafite.

abitabiriye isiganwa bahawe ibihembo birimo amagare mashya, ibahasha irimo amafaranga, ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye byatanzwe mu rwego rwo kubashimira umuhate bashyize mu gikorwa no kubatera imbaraga zo gukomeza kwitanga no kwitinyuka.umuyobozi w’akarere ka Gisagara yashimiye by’umwihariko urubyiruko rwagaragaje ubwitabire buhebuje, avuga ko nk’ubuyobozi bazakomeza gufatanya n’urubyiruko mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.

Yagize ati:”Urubyiruko ni rwo musingi w’ejo hazaza. ibi bikorwa bigaragaza ko hari byinshi bishoboka iyo dufatanyije. Turashishikariza urubyiruko gukomeza kwitabira bene ibi bikorwa, kuko bizabafasha kwagura imitekerereze no gukura mu bitekerezo.”Iserukiramuco Gisagara Urugero rw’Ibishoboka Festival ryabaye umwanya w’ubusabane, cyane cyane hakirwa abanyeshuri baje mubiruhuko no guhuriza hamwe imbaraga z’urubyiruko n’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kubaka ejo heza h’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *