Ese koko n’Ingenzi Cyane Kunywa Amazi Buri Munsi?

Mu gihe ubushyuhe bw’izuba bukomeje kwiyongera muri iki gihe cy’impeshyi, kugira umubiri uhorana amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Inzobere mu mirire zemeza ko amazi ari yo kinyobwa kiza cyane kandi kidafite ingaruka mbi ku mubiri.

Amazi afasha umubiri gukora neza,atwara intungamubiri, atuma imyanda isohoka neza, arinda ingingo n’uturemangingo, ndetse akagabanya ubushyuhe bw’umubiri. Ugereranyije n’ibinyobwa byuzuyemo isukari n’ibinure nka soda cyangwa imitobe, amazi niyo meza kurusha ibindi byose.
Usanga Kenshi,abagabo bagirwa inama yo kunywa litiro 3 z’amazi ku munsi, naho abagore bagasabwa nibura litiro 2 n’igice. Abagore batwite bagomba kunywa nibura ibikombe 10, naho abonsa ibikombe 12 ku munsi. Abana n’ingimbi basabwa ibikombe 6 kugeza kuri 8, bitewe n’imyaka ndetse n’imirimo bakora.
Nubwo ibinyobwa abakinnyi bakoresha bifite intungamubiri nka sodium na potassium, bifasha gusa abakora siporo nyinshi ziganjemo ibyuya byinshi. Abatari abakinnyi ntibakwiye kubyizera nk’amazi, kuko biba bifite isukari nyinshi ishobora kwangiza ubuzima.


Yego, binagira uruhare mu kutuma umubiri ubona amazi, ariko kafeyine ibamo ishobora gutuma umuntu acika intege, arwara umutwe cyangwa akabura ibitotsi. Ni yo mpamvu amazi asanzwe aruta ibi binyobwa.
Nubwo Kunywa amazi ari ingenzi gusa na none kunywa menshi cyane bishobora gutuma intungamubiri zimwe mu mubiri zipfa nk’umunyu na potassium. Ariko ku bantu benshi, kutanywa amazi bihagije ni ikibazo gikomeye kurusha kuyarenza.
Kunywa amazi ni ubuzima, mu byo Ukora byose, hitamo amazi. Ushobora kongeramo akayiko k’indimu cyangwa igice cya cocombure (cucumber) kugira ngo arusheho kugira umumaro mwinshi mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *