
Mu gihe abantu benshi bibanda ku kurinda gusaza kw’umubiri, abahanga mu by’ubwonko bavuga ko hari impamvu yo guhangayikishwa no gusaza kw’ubwonko, ndetse bashimangira ko bushobora gusaza vuba kurusha uko umuntu agaragara.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uburyo umuntu abayeho bushobora kugira uruhare runini mu kugena uko ubwonko bwe busaza, n’uko ashobora kugira buzima bwiza cyangwa se bukagira ibibazo kare.
Ubusanzwe, imyaka umuntu afite ntihita yerekana uko ubwonko bwe bwifashe. Hari igihe usanga umuntu afite imyaka 50 ariko ubwonko bwe bukaba busa n’ubw’umuntu ufite imyaka 70, cyangwa se 30, bitewe n’imyitwarire ye ya buri munsi. Ibi ni byo byagarutsweho mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Wall Street Journal, ndetse no ku rubuga Livemint, aho hatangajwe ubuhamya bw’abantu bafite ikibazo cya dementia (uburwayi bwo kwibagirwa no kugabanuka k’ubushobozi bw’ubwonko) bagize impinduka nziza mu mibereho yabo, bikagira uruhare runini mu kugabanuka k’uburwayi.
Umugabo witwa Dan Jones, w’imyaka 56, ubwo yabwirwaga ko afite dementia, yahise yiyemeza gukurikira gahunda zitandukanye zigamije kongerera ubwonko imbaraga. Yaretse kurya ibikomoka ku matungo, agana ku biribwa bishingiye ku bimera, atangira imyitozo ngororamubiri ya buri munsi, ashyiraho gahunda yo kwitekerezaho (meditation), ndetse atangira kujya mu matsinda y’abantu bafashanya guhangana n’ihungabana. Nyuma y’amezi make, ubwonko bwe bwatangiye kugarura ubushobozi bwo kwibuka, agaruka no mu bikorwa by’indirimbo n’imyidagaduro yakundaga.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu 49 bafite ibimenyetso bya dementia byoroheje, 71% bagize impinduka nziza cyangwa ntibakomeze kugaragaza ko ubwonko bukomeje gusaza. Mu gihe abandi 68% batakurikije izo gahunda, bo bagaragaje ko uburwayi bwabo bwakomeje kwiyongera. Ibi byerekana ko imibereho y’umuntu ishobora kugira uruhare rukomeye mu kurema ejo hazaza h’ubwonko bwe.
Mu zindi nyigo zakozwe mu 2024, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu badafite uburwayi bwo mu mutwe, bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri byibura iminota 25 mu cyumweru, bishobora kugabanya ibyago byo gusaza kw’ubwonko. Ibi bituma abahanga bashishikariza abantu bose, n’iyo baba bakiri bato, gutangira kwita ku buzima bw’ubwonko hakiri kare.
Ikoranabuhanga rya none ryagiye rifasha mu gusobanukirwa ibibazo by’ubwonko binyuze mu bikoresho bigenzura uko bukura. Abashakashatsi bo muri za kaminuza za Harvard na USC bari gukoresha uburyo bwa MRI (magnetic resonance imaging) hamwe n’ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI) kugira ngo bamenye imyaka ubwonko bufite ugereranyije n’iyo umuntu afite. Ubu buryo burimo gutanga icyizere mu gusuzuma no gukurikirana imiterere y’ubwonko n’imihindagurikire yabwo ku buryo bwihuse kandi bwizewe.
Muri Gicurasi 2025, Urwego rushinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa muri Amerika (FDA) rwemeje bwa mbere ikizamini gishobora gupima ibimenyetso by’indwara ya Alzheimer mu maraso. N’ubwo icyo kizamini kigenewe abantu bafite ibimenyetso, ni intambwe ishimishije mu kumenya uko ubwonko bukura no gutanga imiti hakiri kare. Ariko kandi, izi serivisi ntizihendutse, kuko ikizamini kimwe gishobora kugura amadolari 700 cyangwa arenga, bitewe n’uburyo gikorwa n’ibikoresho bikoreshwa.
Abahanga nka Dr. Tony Wyss‑Coray wo muri Kaminuza ya Stanford baributsa abantu gukomeza kuba maso no gushishoza. Nubwo ibizamini byo gupima imyaka y’ubwonko byaba bishishikaje, biracyasaba ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo byizerwe neza, kandi ntibigomba gusimbura ubujyanama bwa muganga.
Ibi byose bigaragaza ko n’ubwo gusaza ari ibisanzwe ku muntu wese, hari byinshi ashobora gukora kugira ngo ubwonko bwe bugume mu mikorere myiza. Guhitamo indyo iboneye, gukora imyitozo, kwirinda stress, no kugira umubano mwiza n’abandi bishobora kuba urufunguzo rwo kugira ubwonko budasaza vuba.