kuwa 1 Nyakanga 2025 urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu bizatangira kubahirizwa guhera saa kumi nebyiri za mu gitondo (6:00AM) ku wa 2 Nyakanga 2025.nk’uko biri mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, RUGIGANA Evariste, ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuba ibi bikurikira, igiciro cya lisansi ntikigomba kurenga 1,803 Frw kuri litilo.igiciro cya mazutu ntikigomba kurenga 1,757 Frw kuri litilo.RURA yasobanuye ko ibi biciro birimo umusoro ku nyongeragaciro (VAT), kandi byashyizweho mu rwego rwo kurinda abakiriya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
