
Ku wa kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko Israel yemeye ibikubiye mu masezerano mashya yo guhagarika intambara mu gace ka Gaza.
Ibi yabivugiye ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yashimangiye ko hari ibiganiro byimbitse byabaye hagati y’intumwa za Amerika n’abategetsi ba Leta ya Israel, bikarangira impande zombi zumvikanye ku gihe cy’iminsi 60 cy’amahoro.
Trump yavuze ko aba bicaranye na bamwe mu bategetsi bakomeye ba Israel mu biganiro byari bihagarariwe na Steve Witkoff, umujyanama we, ndetse na Marco Rubio na JD Vance, aho bagaragarije ubushake bwo kurangiza intambara imaze imyaka irenga ibiri. Trump yasobanuye ko igihugu cya Qatar na Misiri aribyo bifite inshingano zo kugeza aya masezerano ku ruhande rwa Hamas, kugira ngo na bo bayasinyire maze habeho agahenge mu buryo bwemewe n’impande zombi.
Nk’uko Trump yakomeje abivuga, yasabye Hamas kwemera ayo masezerano mashya, avuga ko ari amahirwe ya nyuma yo kubungabunga ubuzima bw’abaturage ndetse n’icyizere cy’ahazaza h’amahoro mu karere. Trump yagize ati: “Ndatekereza ko uyu ari umwanya mwiza kuri Hamas wo kwemera ayo masezerano, kuko ntihazabaho amahoro meza kurenza aya ahubwo ibintu bizaba bibi cyane nibaramuka babyanze.”
Nubwo Trump yemeza ko Israel yemeye aya masezerano, kugeza ubu nta ruhande na rumwe mu bayobozi ba Hamas rwari rwatanga igisubizo ku mugaragaro. Kandi n’ubuyobozi bwa Israel ntiburagira icyo butangaza byeruye, nubwo hari amakuru atangazwa ko binyuze mu buhuza bwa Qatar na Misiri, ibihugu byose biri gukora ibishoboka ngo haboneke amahoro arambye muri Gaza.
Ibi bibaye mbere y’uko Trump ahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu cyumweru gitaha muri White House, aho bazaganira ku bibazo bikomeye by’umutekano mu burasirazuba bwo hagati, harimo n’ikibazo cya Iran.
Iyi gahunda yo guhagarika imirwano ije mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’akaga gakomeye, mu gihe abatuye Israel bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano w’igihugu cyabo. Amahanga arimo Amerika, Qatar, Misiri, na ONU bakomeje gusaba impande zombi kwicara hamwe no gushyira imbere inyungu z’abantu basanzwe bahitanwa n’iyi ntambara.