Rayon Sports yabimburiye andi makipe gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2025-2026 n’umutoza mushya Afhamia Lotfi.

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa kabiri taliki ya mbere Nyakanga, gusa nubwo yatangiye abakinnyi benshi b’abanyamahanga bataragera mu Rwanda.
Muri iyo myitozo ya mbere hagaragayemo amasura mashya harimo Tony Kitoga, uzi umupira cyane, umwarabu witwa Rayan w’umunya-Algeria azi umupira ariko akina kuri 6 Kandi nta mbaraga afite, naho Gloire Tambwe na Prince Musore ntabwo bigeze bashyiramo imbaraga cyane mu myitozo.



Tariki ya 2 Kanama, Rayon Sports izakina na APR FC muri FERWAFA Super Cup ni mugihe tariki ya 15 Kanama uyu mwaka Rayon Sports izatangira urugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona iheruka 2019.


Hagati ya tariki 19-21 Nzeri Rayon Sports izatangira inzira yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo 2018.