APR FC yatangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino 2025-2026.

Ni imyitozo yatangiye kuwa kabiri Nyakanga uyu mwaka , aho yatangiye harimo abakinnyi bayo hafi ya bose, iyi kipe ikaba iri kwitegura gusohokera igihugu mu mikino nyafurika ikinwa n’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Abakinnyi bashya nka Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Fitina Omborenga, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Adolphe bakoze imyitozo yayobowe n’umutoza mushya wa APR FC Abderrahim Taleb.

Ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026, ikaba kandi iri no kwitegura imikino ya CAF Champions League.

Umwaka ushize w’imikino mikino wa 2024-2025, APR FC yari yatwaye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, harimo shampiyona, igikombe cy’amahoro n’igikombe cy’intwari, ni muri urwo rwego bashaka kongera kwisubiza ikuzo.

Umwaka w’imikino mu Rwanda izatangira taliki ya kabiri Kanama uyu mwaka, ukazatangizwa hakinwa umukino uruta iyindi mu Rwanda, FERWAFA Super Cup, uhuza Ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro n’igikombe cya shampiyona , iyo Ikipe ibitwaye byombi , Ikipe yaje ku mwanya wa kabiri niyo ihita ikina niyo yabitwaye. Niyo mpamvu APR FC izakina na Rayon sports kuri iyo taliki ari nabwo umwaka w’imikino kuri APR FC uzaba utangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *