
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, igice kinini kizwi cya Mars cyageze ku isi kigiye kujyanwa ku isoko ry’igurishwa rya Sotheby’s riba i New York, aho biteganyijwe ko kizagurishwa ku giciro kiri hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni enye z’amadolari y’Amerika.
Iki ni kimwe mu bikorwa bikomeye ku isi bijyanye no kugurisha ibikoresho byaturutse ku yindi mibumbe, kandi abahanga bavuga ko rishobora kuzahindura amateka y’igurishwa ry’ibintu by’ikirenga.
Iri buye ryitwa NWA 16788 ryabonetse mu butayu bwa Sahara mu mwaka wa 2023, riza kwemezwa n’ihuriro mpuzamahanga rishinzwe kwemeza inkomoko y’amabuye y’ikirere mu kwezi kwa Kamena 2024. NWA 16788 rifite ibiro 24.7, rikaba ari ryo buye rya Mars rinini kurusha ayandi yose yigeze aboneka ku isi mu yavuye ku yindi mibumbe. Abahanga mu bumenyi bw’ikirere basobanuye ko ryakomeye cyane ubwo ryageraga ku isi, ndetse igice kimwe cyaryo cyahindutse nk’ikirahure (glass) bitewe n’ubushyuhe bwinshi bwabayeho ubwo ryinjiraga mu kirere.
Cassandra Hatton, umuyobozi wungirije muri Sotheby’s, yavuze ko iyi ai inyungu yihariye cyane ku bantu bose bakunda ubumenyi n’ikirere. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kubona igice cya Mars cyageze ku isi gifite ubunini n’ubusobanuro nk’ubu, ndetse ko bidakunze kuboneka mu myaka myinshi.
Iri buye rifite agaciro gakomeye mu bumenyi bw’ikirere. Ryagaragaje ingano ya 70% y’ibintu bikenerwa mu bushakashatsi kuri Mars, birenze kure andi ma-meteorites yose ya Mars yigeze aboneka ku isi. Hari impungenge z’uko niba rigurishijwe ku muntu ku giti cye, abashakashatsi bashobora kubura amahirwe yo kurikoreraho ubushakashatsi bwimbitse. Ariko hari icyifuzo ko uwaryegukana azagena igice gito cyaryo kigahabwa za laboratoire kugira ngo rifashe isi kurushaho kumenya byinshi kuri Mars.
Iri gurishwa riteganyijwe ku itariki ya 16 Nyakanga 2025. Abakunzi b’ibikoresho by’ikirere, abashoramari ndetse n’inzu ndangamurage batandukanye biteze kureba niba iri buye rizashyiraho agaciro gashya mu mateka y’ibigurishwa bidasanzwe.