Abatuye i Crete batangiye kwimurwa ku bwinshi nyuma y’uko inkongi y’umuriro itagishoboye kugenzurwa

Mu kirwa cya Crete kiri muri Grèce, hatangiye igikorwa kinini cyo kwimura abaturage n’abakerarugendo nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye iki kirwa ikomeje kwiyongera ku buryo itakigenzurwa.

Inkongi yatangiye gufata imisozi yo hafi y’ahakunze gusurwa cyane n’abakerarugendo, ndetse imiyaga ikaze n’ubushyuhe bukabije biri gutuma umuriro ugenda ukwira vuba kandi bikabije.

Inzego zishinzwe ubutabazi zatangaje ko abaturage barenga mirongo ine bimuwe ku gahato mu gace ka Pefki, aho umuriro wagaragaye bwa mbere, ndetse hateguwe imodoka n’indege z’ubutabazi mu gukura abantu mu bice byugarijwe. Abashinzwe kuzimya umuriro basaga 130 boherejwe aho inkongi yibasiye cyane, bifashishije indege 12 n’imodoka 5 zifite ibikoresho bihanitse byo guhangana n’inkongi. Ibi bikorwa by’ubutabazi byakurikiwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gucunga ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, kuko hari ibyari byatangiye kugurumana.

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibiza muri Grèce yavuze ko iki gikorwa cyihutirwa cyakozwe kugira ngo hirindwe impfu cyangwa inkomere zitewe n’umuriro. Yavuze ko nubwo hari hashyizweho ingamba zo gukumira inkongi hakoreshejwe indege z’isuka amazi n’imodoka zifite imashini zihangana n’umuriro, ariko ubukana bw’iyo nkongi hamwe n’imiyaga yabyo byatumye bigorana cyane.

Iki kibazo cy’inkongi gikomeje kwiyongera no mu bindi bihugu by’u Burayi byibasiwe n’ubu bushyuhe budasanzwe. Mu Butaliyani, muri Espagne no muri Portugal, ubushyuhe buri hejuru ya 40°C bwatumye habaho impungenge z’ibyago by’inkongi n’uburwayi bwibasira abantu cyane cyane abasheshe akanguhe n’abana bato. Mu gihe ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeza gutangaza ko iyi nkongi ari imwe mu zikomeye zibayeho muri iki gihe cy’impeshyi, inzego z’ubuzima n’iyindi miryango itabara byatangiye gutanga ubutumwa bwo kwirinda gukorera ahantu hashyushye cyane no gushaka ubundi buryo bwo kugabanya ingaruka zishobora kwibasira abaturage.

Inkongi nk’iyi si ubwa mbere ibaye muri Grèce. Mu myaka ya vuba, iki gihugu cyagiye gihura n’inkongi ziterwa n’ibihe bidasanzwe by’ubushyuhe bukabije, byiyongera ku mihindagurikire y’ibihe irimo kwiyongera ku muvuduko utigeze ubaho. Abahanga mu by’imihindagurikire y’ibihe barahamya ko ibi birimo guterwa ahanini n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku rwego rw’isi, kandi ko nibitagira icyo bikorwa ho, ibihe nk’ibi bizakomeza kwiyongera no kuba bibi kurushaho mu myaka iri imbere.

Iyi nkongi ije mu gihe umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uri gusuzuma uko wanoza ingamba zihamye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, harimo n’uburyo bwo gukumira inkongi mbere y’uko zikwira, ndetse n’iterambere ry’ubushobozi bwo kurwanya inkongi mu bihugu bigize uyu muryango.

Inkuru dukesha Associated Press yasohotse tariki ya 29 Kamena 2025 ivuga ko ibihe by’ubu bushyuhe bukabije byageze ku rwego ruteye impungenge, kandi ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abahanga n’abaturage kugira ngo bahangane n’iki kibazo gishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *