Umunya Portugal w’imyaka 28 “Diogo Jota” wakiniraga ikipe ya Liverpool yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.


Diogo José Teixeira da Silva, Umukinnyi wa Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Portugal akaba yaravutse taliki ya 4 Ukuboza 1996, akaba yitabye Imana nyuma y’iminsi 5 akoze ubukwe. Diogo José Teixeira da Silva apfanye na murumuna we Andre bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Spain.
Nkuko ikinyamakuru “MARCA” cyabyanditse, kiravuga ko Diogo Jota yakoreye impanuka mu ntara ya Zamora mu gihugu cya Espagne ubwo imodoka yararimo n’umuvandimwe we Andre Silva yarengaga umuhanda maze igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Diogo Jota apfuye nyuma y’iminsi 5 amaze gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we.

Uyu mugabo yatangiye gukina umupira bya kinyamwuga mu mwaka wa 2014, ubwo yakiniraga Ikipe y’iwabo muri Portugal yitwa Paços de Ferreira akaba asoreje urugendo rwe mu Ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza.