
Mu isi ikunze kurangwa n’amakimbirane no kudasaba imbabazi, gutanga imbabazi biri kugenda bikomerera benshi, bino bigatuma umutima utakaza amahoro yawo. Nk’uko umwanditsi Buffy Andrews yigeze kubivuga: “Ntukigere wibwira ko imbabazi nta gaciro zifite. Nabonye zibohora abantu. Nabonye zikuraho imitwaro yari iremereye, igafasha umuntu kugira aho ava , akagira aho agera mu mibereho ye ya buri munsi.
Uyu munsi, abantu benshi hirya no hino ku isi barimo gusanga imbabazi atari intege nke, ahubwo ari imbaraga zibafasha kugira ubuzima bwiza. Mu bigo bikoresha ubutabera bushingiye ku bwiyunge, abantu bahuye n’abo bahungabanyije ntibashaka kwihorera, ahubwo bashaka gukira. Abaganga b’indwara zo mu mutwe bavuga ko umuntu utanga imbabazi yisanga agabanyije umunaniro w’amarangamutima, stress, ndetse bikagira n’ingaruka nziza ku buzima bw’umubiri.
Mu Rwanda, nyuma y’imyaka isaga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ibikorwa byo kwiyunga byagize uruhare rukomeye mu gusana no gukomeza umubano hagati y’abanyarwanda. Abaturage benshi bagiye bemera gutanga imbabazi, kandi byabahaye amahoro batatekerezaga ko bashobora kubona.
N’ubwo imbabazi zidakuraho ibikomere byose, benshi bemeza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukira. Gutanga imbabazi si uguha undi insinzi, ahubwo ni uburyo bwo kwibohora ku gahinda no kurushaho kubaho mu mahoro.