
Umugabo w’imyaka 28 ukomoka mu gace ka Jiribam muri leta ya Manipur mu Buhinde yajyanye kwa muganga ashaka kwivuza uburwayi bw’ibitsina, birangira abaganga bamubaze bamukuramo igitsina cye cyose batabanje kubihererwa uburenganzira cyangwa kumumenyesha.
Ibi byabereye ku bitaro bya RE Hospital biherereye mu karere ka Cachar muri leta ya Assam, aho uyu mugabo yari yaje kwivuza nyuma yo kugira ikibazo cy’ububabare bukabije mu gitsina, aho yagiye ku itariki ya 19 Kamena 2025.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru birimo NDTV, NewsBytes, na Hub Network, umuganga witwa Dr Eden Sinha yamusabye ko bamukorera isuzuma rya biopsy kugira ngo barebe neza icyo kibazo cy’ubwandu mu bitsina. Uyu mugabo yemeye isuzuma, ariko ntiyigeze amenyeshwa ko nubwo isuzuma rikorwa hari gahunda yo kumukuramo igitsina cye cyose. Nyuma yo kubagwa, yakangutse asanga bamaze kumukuramo igitsina cye cyose, ibintu byamuteye agahinda binamugaragariza agasuzuguro gakomeye.
Uyu mugabo yahise atanga ikirego ku biro bya polisi bya Gungoor, ashinja umuganga wamubaze kurengera gukabije (medical negligence), ndetse no gufata icyemezo ku mubiri w’umurwayi nta burenganzira afite.
Avuga ko ubu ubuzima bwe bwahindutse mu buryo bukomeye, ko agira ububabare bw’umubiri, aho yambitswe urwuma rwa catheter rutuma amaraso n’inkari bisohoka, kandi ko adashobora kubona ubufasha ahandi kubera ko abaganga benshi batinya kumuvura bitewe n’ingorane zituruka ku gikorwa cyamugizeho ingaruka.
Mu kirego cye, yasabye ko Leta ya Assam iyobowe na Minisitiri w’Intebe Himanta Biswa Sarma yinjira muri iki kibazo kugira ngo habeho iperereza ryimbitse kandi abakekwaho kuba baragize uruhare muri ibi bahanwe.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ibitaro bya RE Hospital ntiburatanga igisobanuro kirambuye ku byabaye, kandi ntibiramenyekana niba uyu muganga yahagaritswe mu kazi cyangwa niba hari indi nkurikizi y’ubuyobozi yafashwe.
Iyi nkuru yakomeje gutangaza abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ry’u Buhinde, benshi bibaza uko umuntu yajyanywe kwivuza ubwandu akaba asigaye afite ubumuga bw’igihe kirekire, atabwiwe cyangwa ngo atange uburenganzira bwo gukurwamo ibice by’umubiri. Uyu mugabo avuga ko atazahagarara kugeza ubwo azabonera ubutabera, kandi ko ashaka ko abagize uruhare muri iki gikorwa babiryozwa imbere y’amategeko.