
Elon Musk, umuherwe w’Umunyamerika akaba n’umuyobozi wa sosiyete nka Tesla na SpaceX, yatangaje ko yashinze ishyaka rishya rya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rifite izina rya America Party.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, aho yavuze ko intego yaryo ari ukugarura ubwisanzure bw’abaturage.
Iri tangazo rije mu gihe Musk na Perezida wa Amerika, Donald Trump, barimo kutavuga rumwe ku bijyanye na politiki y’ubukungu. Musk yavuze ko icyemezo cya Trump cyo gushyigikira umushinga w’ingengo y’imari yiswe Big Beautiful Bill cyamuciye intege. Uyu mushinga, uvugwaho kongera imyenda ya leta ku kigero cya miliyari 2.5 z’amadolari, ngo ni igihombo gikabije ku baturage b’Amerika, kandi si icyo igihugu cyari gikeneye muri iki gihe.
Elon Musk yavuze ko yashinze iri shyaka nyuma yo gukora ubushakashatsi ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yasanze benshi bagaragaje ko bifuza ishyaka rishya ritari irya Repubulika cyangwa irya Demokarate. Yagize ati: “Iyo bigeze ku nguzanyo z’igihugu, turasanga Republican na Demokarate bose ari bamwe. Twabuze demokarasi, dusigaye turi mu buyobozi bw’abananiwe gutandukanya inyungu rusange n’inyungu za politiki.”
Kuva Trump yasohora gahunda y’ingengo y’imari, Musk yatangiye kumuvugaho amagambo akomeye, avuga ko kuba bamwe mu badepite ba Repubulika barayishyigikiye ari ikimenyetso cy’uko hari igice cy’ishyaka kitacyitaye ku nyungu z’abaturage. Yagize ati: “Bashobora kuba ari bo banyweye igikoma cya nyuma muri politiki yanjye, ariko ibyo bakoze bizabagaruka mu matora ataha.”
Iri shyaka rishya rya America Party, nk’uko Musk abivuga, rirateganya kwinjira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, harimo gushaka imyanya muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko ihagarariye Leta. Nubwo bigoye ko ishyaka rishya ryahita rigira ububasha mu gihe cya vuba, abasesenguzi ba politiki bavuga ko rishobora kuzagira uruhare rukomeye mu kugena ibyemezo, ndetse no kugira ingaruka kuri Demokarate na Repubulika mu matora yo mu 2026.
Muri politiki ya Amerika, ishyaka rya gatatu ribaho nk’igikoresho cy’umuvurungano ariko ntiryoroherwa no kugera ku ntego yaryo kubera imbogamizi zo kwiyandikisha mu matora, uburyo amatora ateguye, n’uko amashyaka akomeye agira ububasha bwinshi mu itangazamakuru n’amafaranga. Icyakora, abamushyigikiye bavuga ko Musk afite ububasha bwo kubihindura, kubera igikundiro cye n’ubushobozi bwe mu itumanaho.
Nk’uko bigaragara mu nkuru zatangajwe n’ibinyamakuru nka Reuters, Washington Post na Wall Street Journal, hari impamvu yo kwitega ko iri shyaka rishya rishobora gutungurana, rikaba impinduka itari yitezwe muri politiki y’Amerika, cyangwa rikaba igikoresho cyo gushyira igitutu ku mashyaka asanzwe.