Burkina Faso Yahagaritse kandi Ifatira Ibihano Imiryango Mpuzamahanga Itegamiye kuri Leta

OUAGADOUGOU – Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Burkina Faso bwatangaje ko bwakuyeho uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu ku miryango mpuzamahanga ine (NGOs) ndetse bunahagarika indi miryango ibiri mu gihe cy’amezi atatu, nk’uko bigaragara mu byemezo byafashwe hagati muri Kamena, byabonywe n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Captain Ibrahim Traore wafashe igihugu mu buryo bwa Coup d’etat akomeje gukora impinduka nyinshi

Ibi byemezo bivuga ko icyatumye iyo miryango ihagarikwa cyangwa yamburwa uburenganzira ari ukunanirwa kuzuza ibisabwa n’amategeko ndetse n’ibindi byaha birimo gukoresha nabi amakuru.

Guverinoma ya gisirikare iyobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa Nzeri 2022 binyuze muri coup d’état, ikaba yarashyize imbere kongera guha agaciro ubwigenge bw’igihugu (national sovereignty) nk’imwe mu nkingi y’ibikorwa byayo.

Ubuyobozi bushya bwakunze gushinjwa gukandamiza abatavuga rumwe na bwo, cyane cyane abo mu miryango iharanira inyungu za Rubanda (civil society) n’itangazamakuru, birabujijwe n’uko bivugwa ko ari mu rwego rwo kurwanya iterabwoba rimaze imyaka irenga icumi rihangayikishije icyo gihugu.

Mu minsi yashize, hakajijwe ibikorwa birimo gushimuta abaturage, kubafunga nta rubanza ndetse no kwirukana abadipolomate bashinjwa ibikorwa “bibangamira umutekano w’igihugu.” Hari n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byafunzwe cyangwa byirukanwe mu gihugu.

Mu miryango ibiri yahagaritswe, umwe washinjwe gukoresha amakuru y’abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihano cyo guhagarikwa cyatanzwe mu gihe cy’amezi atatu.

Burkina Faso ikomeje kuba mu cyiciro cy’ibihugu biri mu bibazo bikomeye by’umutekano, aho ibikorwa by’iterabwoba byaturutse muri Mali na Nijeri bikomeje kwiyongera no gukwira mu bindi bihugu byo mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *