Nubwo yari akiva mu bitaro kubera indwara ya gastroenteritis yamutwaye ibiro bigera kuri 5, Kylian Mbappé ntiyigeze atenguha abakunzi ba Real Madrid.
Mu mukino wahuje Real Madrid na Borussia Dortmund, Mbappé yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, atanga ikimenyetso cy’uko atangiye kwiyumvisha uburemere bw’ikipe nshya.Mu buryo butunguranye kandi bushimishije abafana bari buzuye stade, Mbappé yahanze umupira n’ikirenge mu kirere—sideways scissor kick—maze atsinda igitego cyaranzwe n’umukino.

Uwo mupira wahise urenga umunyezamu wa Dortmund, Gregor Kobel, ujya mu izamu.
Nubwo ataragarura 100% y’imbaraga ze, Mbappé ategereje umukino wa 1/2 cy’irangiza uzaba ku wa Gatatu, aho ashobora guhura n’ikipe yo mu gihugu cye yigeze gufasha kwegukana igikombe cy’Isi, bikaba ari ubwa mbere azaba ahuye nayo nk’umukinnyi wa Real Madrid.
Umutoza Xabi Alonso, wagiye muri Real Madrid ashyira imbere intego yo “kugaragaza icyo dushaka no kwegukana igikombe”, ubu ari intambwe imwe gusa asigaje ngo yinjire mu yindi finale ikomeye n’iyindi kipe y’ubukombe.
Real Madrid, ibifashijwemo na Mbappé, yerekanye ko itangiye urugendo rushya mu buryo bukomeye—ruteganya igikombe mu ntangiriro z’ubuyobozi bwa Alonso.
