
Imvura idasanzwe yaguye mu gace ka Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahitanye abantu barenga 50 mu gihe ubutabazi bukomeje gushakisha abarenga 30 bagishakishwa nyuma y’aho amazi menshi y’imyuzure yasenye inzu, yangiza imihanda, agahitana ubuzima bwa benshi mu bayobozi, abana ndetse n’abaturage basanzwe.
Iyi myuzure yatewe n’imvura yaguye mu buryo budasanzwe tariki ya 4 Nyakanga 2025, Uruzi rwa Guadalupe rwaruzuye bikabije, amazi arenga imipaka asenya ibyo asanze byose.
Ubuyobozi bwemeje ko imibare y’abapfuye ikomeje kwiyongera, aho byibura abantu 51 bamaze kwemezwa ko bapfuye, barimo abana bagera kuri 15 baturutse mu kigo cy’imyitozo n’imyidagaduro cya Camp Mystic. Abandi bagera kuri 37 baracyaburirwa irengero.
Camp Mystic, ikigo gikunze kwakira abana b’abakobwa mu biruhuko by’impeshyi, cyahuye n’akaga gakomeye ubwo amazi y’uruzi yabirindukanye inkambi yose, atwara abana benshi ndetse n’abayobozi b’iyo nkambi. Ababyeyi benshi barimo gusaba ubutabazi kugira ngo babone abana babo, mu gihe n’inzego z’ubutabazi zirimo indege, ubwato n’amakamyo atwara amazi zakomeje gushakisha ababuze.
Mu bapfuye harimo abantu bazwi kandi bakomeye muri sosiyete ya Amerika. Dick Eastland, umwe mu bayobozi ba Camp Mystic, yaguye mu bikorwa byo kurwana no kurokora bamwe mu bana bari barimo. Undi witwa Jane Ragsdale, wari umuyobozi w’ikigo cya “Heart O’ the Hills”, yapfuye arimo atabara bamwe mu barokotse. Umwarimu witwa Katheryn Eads na Julian Ryan, umugabo wari urokoye umugore n’abana be mbere yo gutwarwa n’amazi, na bo bari mu bapfuye.
Bamwe mu barokotse batangaje ubuhamya bubabaje. Elinor Lester, umwe mu bashinzwe kurera abana muri Camp Mystic, yavuze ko amazi yinjiye mu kigo batiteguye, maze abana benshi barwana no kurira ibiti n’ahantu hahanamye mu gihe abandi batabarwaga n’ubutabazi bwihuse. Yagize ati: “Amazi yaraje atunguranye. Twari twizeye ko nta ngaruka zikomeye zizabaho, ariko byahindutse igitondo kimwe gusa duhagurutse twese turi mu marira.”
Inzego z’ubutabazi zavuze ko iyi myuzure ishobora kuba iya mbere ikomeye ibayeho muri kariya gace mu myaka irenga ijana ishize. Abahanga mu by’imihindagurikire y’ibihe bavuze ko imvura yaguye yarengaga millimetero 250 mu masaha make, ibyo bikaba byarateje igitutu gikomeye ku migezi ndetse no ku butaka bwari busanzwe bufite amazi menshi.
Ubuyobozi bwa Leta ya Texas bwasabye ko habaho iperereza ryimbitse kuko amakuru ajyanye n’ihindagurika ry’ikirere atatanzwe hakiri kare, kuko hari amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ikirere (NOAA) batari bahagije ku kazi ubwo imyuzure yageraga mu baturage. Guverineri wa Leta ya Texas yatangaje ko Leta izafasha imiryango yagize ibyago ndetse inafasha mu gusana ibikorwa remezo byangiritse.
Nubwo ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeje, hari icyizere cy’uko bamwe bashobora kuba bakiriho aho bari bihishe cyangwa bari mu bice bitaragerwaho n’ubutabazi. Gusa uko iminsi igenda ishira ni ko ibyiringiro bigenda bigabanuka.
Imiryango y’ababuze ababo ikomeje gusaba inkunga y’amasengesho n’ubufasha bw’ihumure. Hari ibitaro byinshi byakiraga inkomere n’abagize ihungabana rikomeye, cyane abana barokotse iyo nkambi. Iyi myuzure isize agahinda kenshi ku miryango no ku gihugu muri rusange, ndetse yongeye gusubiza ku murongo ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ibihugu bikwiye kwitegura ibiza nk’ibi.