Boutique ntoya, inzozi nini: Uko ubucuruzi bw’ibiribwa bubyara icyizere

Mu mugi cyangwa mu cyaro, boutique y’ibiribwa ni igice ntakuka cy’ubuzima bwa buri munsi. Niho abantu banyura bagiye ku kazi, ababyeyi banyura bagiye gutegura amafunguro y’umuryango, ndetse n’abanyeshuri bajya kugura ibisuguti cyangwa amandazi. Ibiribwa ni ubuzima, ni umuco, ni icyizere cy’ejo. Ariko se ubucuruzi bwa boutique y’ibiribwa bukorwa gute?Hari abakibwira ko kugira boutique bisaba kuba ufite inzu nini, amafaranga menshi cyangwa imashini zitangaje. Ariko burya icy’ingenzi ni ugutangira, n’iyo byaba ari mu cyumba gito cy’inkuta eshatu. Uramutse utekereje ku bucuruzi nk’ubu, icya mbere ugomba kumenya ni aho ugiye gukorera. Boutique ikorera ahantu hari abantu — byaba ku muhanda, hafi y’amashuri, utugari, amasoko cyangwa inyubako z’amacumbi. Umukiriya agomba kuyigeraho atavunitse.Nyuma y’aho, umuntu agomba gutekereza ku biribwa bihora bikenewe. Abanyarwanda barya kawunga, ibishyimbo, umuceri, amavuta yo guteka, n’ifu y’ingano ku buryo buhoraho.

Hari n’ibindi nk’isukari, umunyu, udusuguti, amandazi, amata, ibisuguti n’ibinyobwa byoroheje. Iyo ufite ibyo bintu ku gihe, uba uri igisubizo ku baturanyi bawe. Niyo mpamvu ubucuruzi bwa boutique ari ubucuruzi bw’abantu, si ubwa inyubako.Uburyo witwara ku bakiriya nibwo bukurura izina ryawe. Iyo ubasekera, ukabaha serivisi nziza, bakakugirira icyizere. Iyo ubafashe nk’abantu, si amafaranga gusa, bazakugarukira kenshi kurusha aho bagurira bisekeje. Kugira isuku, kugirira abantu icyizere n’ubupfura, ni ibyo abantu batishyura , ariko bigarura inyungu ikomeye.Ubucuruzi bw’ibiribwa bukeneye n’uburyo bwo kubika ibintu neza. Umuceri ntugomba kuba uri hasi ku butaka aho ushobora gufatwa n’imbeba. Ifu n’amavuta bigomba kubikwa ahumutse. Boutique ni ubucuruzi, ariko nanone ni nk’urugo ruto rushyirwamo ibiryo biza gutunga amagana y’abantu.

Iyo ubifashe nk’ibintu by’umutima, uba uri kubaka icyizere.Kugira ngo ubucuruzi buzagende neza, ni byiza kujya wandika uko winjiza n’uko usohora ibintu. Uko umunsi urangiye, wiyandikire amafaranga yinjijwe, n’ayo wakoreshaje. Ibi bigufasha kumenya aho uba ukeneye kongera imbaraga, ndetse n’aho uba ugiye guhomba. Ubucuruzi si ukubara gusa ibyo winjije, ni no kumenya ibyo watakaje.Mu gihe ubucuruzi bugenda neza, ushobora gutekereza kwaguka. Ushobora kongeramo frigo ugacuruza amata, ibinyobwa bikonje, cyangwa ugatangira gutanga serivisi yo kugeza ibicuruzwa ku bantu batabasha kubikura kuri boutique. Uko imyaka ishira, boutique yawe ishobora kuba inzu itunze umuryango, ikishyurira abana amashuri, ndetse ikagufasha kwizigamira no gutekereza ejo hazaza.Boutique y’ibiribwa ni ikimenyetso cy’imbaraga z’umunyarwanda uharanira gutera imbere aturutse ku gitekerezo cyoroshye. Niyo mpamvu abacuruzi b’ibiribwa bagomba gufatwa nk’abashoramari bato bafite uruhare runini mu mibereho y’igihugu. Ni bo bagaburira imbaga, ni bo bashyira ubuzima hafi y’umuturage.Iyo boutique itangiye neza, icungwa neza, ikagira abakiriya bayikunda kandi bayizirikana, irakura. Si urusengero, ariko irimo icyubahiro. Si banki, ariko itanga icyizere. Si isoko rinini, ariko irimo ubuzima bwa buri munsi.

Wowe se, wigeze gutekereza gutangiza boutique? Cyangwa ufite ubucuruzi buto wifuza kuzamura? Twandikire kuri Lazizi News ,turumva abantu bato bafite inzozi nini, kuko ni bo bubaka igihugu kinini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *