TEHERAN – Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva hatangira intambara y’iminsi 12 hagati ya Iran na Israel, nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mashusho yanyujijwe kuri televiziyo ya leta, Khamenei w’imyaka 86, yari yambaye imyenda y’umukara yitabira ibirori by’idini byabereye mu musigiti wa Imam Khomeini uri mu mujyi rwagati wa Teheran. Ibyo birori byari mu rwego rwo kwibuka umunsi w’iyicwa ry’umutagatifu Imam Hussein, umunsi w’ingenzi cyane mu idini ya Shia Islam.
Muri ayo mashusho, Khamenei yari ku rubyiniro asuhuza abaturage, bari bamwakiranye ibyishimo n’indirimbo zimushyigikira, bamwe bateye hejuru bati: “Amaraso yacu turayaguhariye, muyobozi wacu!”

Khamenei yari amaze ibyumweru atagaragara mu ruhame
Nubwo yari aherutse kuvugira mu mashusho yafashwe mbere (pre-recorded video) ku itariki 26 Kamena, ntabwo yari yongeye kugaragara kuva Israel yatangiza ibitero by’indege bitunguranye ku ya 13 Kamena. Igihe aheruka kwitabira ibikorwa rusange byari ku ya 11 Kamena, ubwo yahuye n’abagize inteko ishinga amategeko.
Iyi ntambara ikurikiye intambara y’igihe kirekire idasobanutse (shadow war) hagati ya Iran na Israel, aho Israel yashinje Iran kugerageza gukora intwaro za kirimbuzi – ibyo Tehran yahakanye igihe cyose.
Ibitero byahitanye abarenga 900 muri Iran
Ibitero bya Israel, nk’uko byatangajwe n’ubucamanza bwa Iran, byahitanye abantu barenga 900, mu gihe ibisasu bya Iran byoherejwe kuri Israel byishe nibura abantu 28, nk’uko imibare yatangajwe n’inzego zemewe ibigaragaza.
Amerika nayo yaje kwinjira muri iyi ntambara, igaba ibitero kuri za site eshatu z’Inganda za kirimbuzi muri Iran. Nyuma y’ibi bitero, Donald Trump yatangaje ko byasenye burundu ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro za kirimbuzi, ati: “Twarabishe burundu.”
IAEA n’ubutasi bwa Amerika babyamaganiye kure
Nyamara, Rafael Grossi, Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubugenzuzi ku nganda za kirimbuzi (IAEA), yavuze ko ibyo bitero byangije cyane, ariko ntibyabujije Iran gukomeza kugira ubushobozi bwo gukora uranium y’umurengera.
Mu kiganiro yahaye CBS News, Grossi yagize ati:
“Ugerageje kuvuga ukuri, ntiwavuga ko byose byasenyutse. Iran iracyafite ubushobozi: haba mu by’inganda no mu ikoranabuhanga.”
N’iperereza rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryarabigarutseho, rigaragaza ko gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi yaba yarasubijwe inyuma gusa mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri.
Ali Khamenei, umaze imyaka irenga 35 ayobora Iran (kuva mu 1989), ubu ari kongera kwisuganya mu ruhame nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cye cyanyuzemo. Ibikorwa bye byo kwigaragaza biratanga ubutumwa bw’uko akomeje kugenzura ubutegetsi, nubwo hari impungenge nyinshi ku buzima bwe n’icyerekezo Iran ishobora gufata nyuma y’iyi ntambara n’ingaruka zayo.