Mu isi yihuta kandi yiganjemo ikoranabuhanga, abantu benshi basigaye basanga urukundo kuri murandasi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp, na TikTok.
Hari abatangira urugendo rwabo mu rukundo binyuze ku ifoto imwe, igitekerezo gikunzwe, cyangwa ubutumwa bwihariye bwo mu ibanga (DM). Ariko se, birashoboka ko umuntu yahabonera uwo bazabana akaramata?Hari abakobwa bavuga bati: “Yambwiye ko ankunda ambonye kuri status, turaandika, tuvugana buri munsi, ubu turategura ubukwe.
” Hari n’abasore bagira bati: “Namwandikiye ari live, aransubiza, ndamubwira ukuri kwanjye, none niwe turimo kubaka ejo hazaza.” Abo bose baratanga icyizere. Ariko hari n’inkuru zifite amahane, amarira, n’uburiganya bwihishe inyuma y’ama emojis n’indirimbo za reels z’urukundo.
Hari igihe uhura n’uwo mwise ‘baby’ nyamara ari umutekamitwe, hari n’igihe usanga uwo watekerezaga ko ari umunyamugisha, ahubwo ari umuhisi n’umugenzi. Ibyo byose bituma abantu bibaza niba koko kuri social media hashobora kuvamo urukundo rukomeye rutajegajega.Kugira ngo byemerwe, bisaba ibintu bibiri by’ingenzi: ukuri no kugerageza gutegura gukundana mu buzima busanzwe. Social media ni inzira yo guhura, ariko ubuzima nyabwo burenga amafoto meza n’amagambo yuje umunwa.

Gukundana ni ukumenyana, kwizerana, gufashanya mu bibazo, ndetse no kumenya uko uwo muntu yitwara mu buzima bw’ukuri atari mu “filter.”Urukundo nyarwo rushobora gutangira kuri social media, ariko rugakomera iyo rwinjiye mu buzima nyabwo, kuko ibyo tubona kuri konti z’abantu si byo byose bitwereka uwo ari we. Ni ngombwa kumenya aho umuntu atuye, icyo akora, icyo atekereza ku buzima, ndetse n’uko yitwara mu bihe bikomeye.
Social media si umwanzi w’urukundo, ahubwo ni uburyo bushya bwo guhura. Ariko ntigomba gusimbura ukuri, kwihangana n’ubwubahane. Ukeneye urukundo nyakuri, shaka umuntu ugukunda uko uri, kandi nawe umuhe igihe cyo kumenya uwo ari we.Kandi wibuke ko urukundo rw’ukuri rutagomba kuba show ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo rugaragarira mu bikorwa byihishe inyuma y’amagambo.
Ese wowe wakunze cyangwa wagize uwo mukundana mubanje guhurira kuri social media? Wadusangiza uko byagenze?