Umusirikare ufite ipeti rya Capitaine yarashe umukozi ushinzwe itumanaho wu wari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo wahunze Bukavu akajya mu mujyi wa Uvira.

Amafoto agaragaza Lungele Mbiso aryamye hasi yarashwe mu gatuza, ahita apfa.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Congo byemeza ko icyo gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu mu masaha ya saa 15h00 z’umugoroba muri Uvira ahitwa Tupendane.
Umusirikare amaze kurasa uriya mukozi wa Guverineri Purusi, na we ngo abaturage barihoreye baramwica.
Lungele Mbiso, ni we wari ukuriye urwego rushinzwe itumanaho rwa Guverineri Jean-Jacques Purusi ucyemerwa n’ubutegetsi bwa Congo.
Ntabwo hamenyekanye icyavuye ku mpaka zateye umusirikare kurasa uriya muyobozi, cyakora amakuru avuga ko hatangiye iperereza.
Kuva umujyi wa Bukavu wafatwa na AFC/M23, ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwihindiye muri Uvira ndetse n’abasirikare benshi n’abapolisi.
Amakuru avuga ko uyu mujyi muto ushobora kuba urimo abasirikare benshi bahunze umujyi wa Goma n’abahunze Bukavu.
Niko gace gakomeye muri Kivu y’Amajyepfo inyeshyamba za AFC/M23 zitarafata.