Iyo Serivisi z’Ubuzima Zihungabanye, Ni Bande Bafata Iyambere ngo Ubuzima Bukomeze?

Isi iri mu bihe bikomeye aho intambara, ubukene, indwara, ihohoterwa, n’imihindagurikire y’ibihe bihurira hamwe bigasenyera hamwe uburyo bwo kwita ku buzima. Ibi byose byashyize igitutu gikomeye ku bakozi b’ubuzima n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi, bigatuma abantu babura serivisi z’ibanze z’ubuzima, cyane cyane abari mu kaga ni impunzi n’abagore batwite.

Project HOPE, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, ukomeje kwitanga cyane wiyemeje kudacika intege. Mu mwaka ushize, wageze ku bantu barenga miliyoni 4.4, utanga serivisi z’ubuvuzi ku barwayi barenga miliyoni 2.8, usuzuma abantu barenga ibihumbi 655 indwara, unatanga imfashanyo z’ubuvuzi zifite agaciro ka miliyoni $79.

Icyihutirwa cyane ni ugufasha abagore n’abakobwa bimuwe ku gahato, bakaba barenga 75% by’abari mu bibazo by’ubutabazi ku isi. Muri Gaza, Ukraine na Libani, Project HOPE ifasha ababyaza b’impunzi gutanga serivisi zirimo kuvura ababyeyi, kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, gutanga ubujyanama ku bijyanye n’ihungabana, no gukurikirana abagore batwite bafite ibyago byinshi.

Indwara zidakira n’iz’ibyorezo nk’igituntu (TB), SIDA, malariya na epatite ziracyica abatari bake. Nubwo isi yibanze kuri COVID-19, izi ndwara twafashe nki zisanzwe ziriguhitana abantu benshi. Mu 2023, igituntu cyongeye kuba indwara ya mbere y’icyorezo cyica abantu benshi ku isi. Project HOPE ikomeje gushyigikira ibihugu bifite abantu babana n’ubwandu, cyane cyane muri Afurika no mu bihugu bikennye, kugira ngo serivisi zo kwirinda no kuvura zigere kuri bose.

Ihungabana ryo mu mutwe naryo riri ku isonga mu bikomere abantu basigarana nyuma y’intambara n’ivangura. Project HOPE imaze gutanga ubufasha mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe n’isanamitima ku bantu barenga 122,000 muri Ukraine, ndetse yubatse n’ibigo bishya bikora kuri iki kibazo. Mu 2025, ikomeje kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana, urubyiruko, ababyeyi n’abaganga ubwabo, kugira ngo barusheho gukomera no kwihanganira ibihe bikomeye.

Ariko se ubuzima burengerwa nande iyo ibintu byakomeye? Ni abakozi b’ubuzima bitanga, ni ababyaza badahembwa baba mu mahema, ni abagiraneza bo mu muryango wa Project HOPE badahwema kuboneka mu byago no mu makuba. Iyo ubuzima bumeze nabi, ni bo bafata iyambere kugira ngo burusheho kugenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *