
Erin Patterson, umugore w’imyaka 50 utuye muri leta ya Victoria, Australia, yahamijwe icyaha cyo kwica abantu batatu no kugerageza kwica undi umwe nyuma yo kubaha ifunguro rya “Beef Wellington” ririmo uburozi bw’ubumara bukabije buzwi nka death cap mushrooms.
Urubanza rwe rwari rumaze ibyumweru 10 ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Victoria (Supreme Court), rwasojwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, nyuma y’iminsi itandatu akanama k’abacamanza (jury) gatekereza ku cyemezo cyarwo.
Ibi byaha byabaye ku itariki ya 29 Nyakanga 2023, ubwo Patterson yatumiye abantu bane bo mu muryango w’umugabo we wahoze ari uwe, Simon Patterson, ngo basangire ifunguro. Abo bantu barimo Gail na Don Patterson (ababyeyi ba Simon), Heather Wilkinson (mushiki wa Gail), hamwe na Ian Wilkinson (umugabo wa Heather), bose bakaba bari inshuti n’abavandimwe ba hafi ba Erin.
Nyuma yo kurya iryo funguro, batatu muri bo barapfuye mu minsi mike yakurikiyeho: Gail na Heather ku ya 4 Kanama, na Don ku ya 5 Kanama 2023. Ian we yabashije kurokoka nyuma yo kuvurirwa mu bitaro igihe kirekire.
Ubushinjacyaha bweretse urukiko ko Patterson yakoze iki gikorwa nkana, kuko yari yarashakishije amakuru kuri ubu burozi bukoreshwa mu kwica abantu binyuze kuri porogaramu ya iNaturalist. Hanagaragajwe ko yari afite igikoresho cyo kumutsa ibiribwa (dehydrator) cyashoboraga gukoreshwa mu gutegura ubwo burozi, kandi ko yashyize isahani ye ku ruhande rutandukanye n’iz’abandi bashyitsi, kugira ngo ataburya . Byongeye, mu gihe abandi bari bamerewe nabi nyuma yo kurya, Erin ntiyigeze agaragaza ibimenyetso by’uburwayi.
Mu kwiregura kwe, Patterson yavuze ko ibyo byabaye ari impanuka, ko atari azi ko ubwo burozi ari bubi cyangwa bufite ubumara. Yabwiye urukiko ko n’ubwo ari we wateguye ifunguro, yacyekaga ko uburozi yakoresheje bwari busanzwe. Ariko, ubushinjacyaha bwatangaje ko ibyo yavuze bidashoboka, bushingiye ku myitwarire ye no ku bimenyetso bigaragaza ko yashakaga kwihimura ku muryango w’umugabo we kubera amakimbirane bari bafitanye mbere.