
Kigali, 7 Nyakanga 2025 — Abahoze bakinira Paris Saint-Germain (PSG), Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, mu ruzinduko rw’iminsi itanu rugamije guteza imbere ubukerarugendo n’umubano wa PSG n’u Rwanda.
Amashusho ya Rwanda TV, niyo yabanje kwerekana ko aba banyabigwi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku wa 6 Nyakanga 2025. Nyuma yaho, ibindi binyamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Uruzinduko rwabo ruri mu rwego rw’ubufatanye bwa Visit Rwanda n’ikipe ya PSG, bugamije guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bukerarugendo, siporo, n’imikoranire y’ingaruka nziza ku rubyiruko.
Jay-Jay Okocha, wahoze akinira Nigeria, azwi cyane ku ruhando mpuzamahanga kubera ubuhanga bwe mu kibuga no kuba umwe mu bakinnyi b’icyitegererezo muri Afurika. Didier Domi, wahoze ari myugariro wa PSG, nawe afite amateka akomeye muri ruhago y’i Burayi.
Biteganyijwe ko bazasura ahantu nyaburanga hatandukanye, baganire n’urubyiruko rw’abakunda umupira w’amaguru, ndetse banitabire ibikorwa by’imikino bizahuza n’abanyarwanda mu nzego zitandukanye.Ubufatanye bwa PSG n’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro mu kumenyekanisha igihugu binyuze muri siporo, no gushishikariza abashyitsi gusura u Rwanda no kurumenya birushijeho.