Inteko ya Suriname yatoreye umugore wa mbere kuba Perezida w’igihugu

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2025, Inteko Ishinga Amategeko ya Suriname yatoye Dr. Jennifer Geerlings-Simons kuba Perezida mushya w’igihugu, aba umugore wa mbere mu mateka y’icyo gihugu wicaye kuri uwo mwanya ukomeye.

Iyi ntambwe y’amateka ibaye mu gihe igihugu kiri guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, birimo imyenda ya Leta, ibura ry’amasoko y’akazi, n’ingaruka z’amavugurura y’imiyoborere bigomba gukemurwa nyuma y’ubutegetsi bwa Perezida Chandrikapersad Santokhi ucyuye igihe.

Dr. Jennifer Geerlings-Simons, w’imyaka 71, azwi cyane muri politiki ya Suriname nk’umudepite umaze imyaka myinshi mu Nteko, akaba yari n’umuyobozi w’inteko mu bihe byashize. Avuka mu ishyaka NDP (National Democratic Party), ryashoboye kugirana ubufatanye n’andi mashyaka mu Nteko, bikabaha amajwi 34 kuri 51, arenga 2/3 asabwa kugira ngo umukandida atorerwe nta yandi matora rusange ateganyijwe. Kubera iyo mpamvu, ntabwo byasabye ko abaturage basubira mu matora ya rubanda, ahubwo Inteko ni yo yahise ifata icyemezo cy’itorwa rye.

Uyu mwanya yawusimbuyeho Chandrikapersad Santokhi wari waratowe mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi igihugu kiyobowe na Desi Bouterse. Manda ye yaranzwe n’amavugurura akomeye agamije kugabanya ruswa no guhangana n’umwenda mwinshi wa Leta. Nubwo hari ibyo yagerageje gukora, byagiye bihura n’imbogamizi z’ubukungu ndetse n’amakimbirane ya politiki mu gihugu. Kugeza ubu, Leta ya Suriname iracyafite imyenda y’ingutu igera kuri miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, ibyo bikaba byarateye ko isaba inkunga mpuzamahanga n’ubufasha bwa IMF kugira ngo ikomeze kwiyubaka.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorerwa uwo mwanya, Dr. Geerlings-Simons yavuze ko intego ye ari ugusubiza icyizere abaturage, guteza imbere ubukungu no kongera ubumwe bw’igihugu. Yagaragaje kandi ko ashishikajwe no gutegura ejo hazaza h’igihugu cyabo hibandwa ku bucukuzi bwa peteroli mu mazi ya Suriname, ibikorwa bitegerejweho kuzana inyungu mu myaka iri imbere, by’umwihariko mu 2028. Yavuze ko izo nyungu zikwiye gutegurwa neza ku buryo zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage benshi b’icyo gihugu giherereye mu Majyepfo ya Amerika gituwe n’abaturage barenga miliyoni imwe.

Igihe Dr. Jennifer Geerlings-Simons azarahirira kuyobora igihugu cyose cyitezwe tariki ya 16 Nyakanga 2025. Abasesenguzi bavuga ko ari intambwe ikomeye mu mateka ya Suriname kubona umugore ahabwa icyizere cyo kuyobora igihugu ku rwego rwa Perezida, mu gihe hari ibibazo byinshi bikeneye ibisubizo byihuse n’imiyoborere idaheza.

Iyi nkuru yemejwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo ABC News, Al Jazeera, na Stabroek News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *